Inama y’umutekano ya ONU yahaye amezi 4 ubutumwa bwa Darfur

Inama ishinzwe umutekano ku isi mu muryango w’abibumbye yatoye umwanzuro wongerera igihe cy’amezi ane (4) ubutumwa bwo kubungabunga amahoro i Darfur buzwi nka UNAMID.

Iki gihe cyahawe ubu butumwa ni icyo gusoza ubutumwa bw’ingabo nk’uko bivugwa n’inyandiko y’umwanzuro nimero 2479 w’iyi nama yateraniye i New York uyu munsi.

Ibihugu bigize iyi nama y’umutekano ku isi, byatoye ku bwiganze bishyigikira guha ubutumwa bwa UNAMID igihe cyo kugeza tariki 31 z’ukwezi kwa cumi uyu mwaka.

UNAMID ni ubutumwa buhuriweho n’umuryango w’abibumbye n’ubumwe bwa Afurika bwashyizweho kuva mu 2007 hagamijwe kubungabunga amahoro kubera imirwano n’ubwicanyi mu ntara ya Darfur.

Iyi nama yasabye umunyamanga w’umuryango w’abibumbye n’umuyobozi wa komisiyo y’ubumwe bwa Afurika ko tariki 30 z’ukwa cyenda bazayigezaho uko ibintu bizaba byifashe mu gace ka Darfur.

Umwaka ushize abayobozi b’iyi miryango mpuzamahanga yombi bifuje ko ubu butumwa bwongerwa igihe bukageza mu kwa gatandatu 2020 kuko babonaga nta mpinduka nziza iraba ku mutekano i Darfur.

Ibihugu bigize inama ishinzwe umutekano ku isi uyu munsi byavuze ko byizeye ko ibintu biri guhinduka muri Darfur kandi ko bizarushaho kumera neza na UNAMID idahari.

U Rwanda ni cyo gihugu gifite ingabo nyinshi naho Jordaniya (Jordan) ni yo ifite abapolisi benshi muri ubu butumwa, bagera kuri 392.

Ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro butanga inyungu ku bukungu mu bihugu n’abantu babwitabira

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *