Uganda yafatiwe ibihano nyuma yuko Perezida Kaguta Museveni asinye itegeko rihana ubutinganyi muri Uganda

Antony Blinken,Umunyabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika,  ku wa 29 Gicurasi 2023, yatangaje ko Guverinoma ya Amerika igomba gukuraho visa ku bayobozi ba Uganda ndetse n’abandi batita kuburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Blinken Antony Umunyabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika avuga ko abayobozi ba Uganda bakwiye gufatirwa ibihano nyuma yo kwemeza itegeko rihana ababana bahuje imiterere

Leta ya America yasohoye itangazo rivuga ko Leta zunze ubumwe za Amerika zababajwe cyane n’inzira Uganda yahisemo ku itegeko rihana Ubutinganyi, “itegeko ivugako ridaha agaciro uburenganzira bwa muntu, iterambere, n’imibereho myiza ku batuye Uganda bose.”

Itangazo Leta ya Amerika rivuga ko Uganda inaniwe kurinda ababana bahuje imiterere n’abandi bantu, bigaragaza ihungabana ryo kurinda uburenganzira bwa muntu, bikaba bishyira mu kaga abatuye Uganda, kandi bikangiza isura y’igihugu ku bijyanye no kuba abantu bagishoramo imari, bahakorera ubukerarugendo, cyangwa kuhasaba ubuhungiro.

Mu itangazo uyu muvugizi wa leta ya Amerika yagize ati, “Amerika irasaba Guverinoma ya Uganda guhagarika ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ridaha agaciro uburenganzira bwa muntu.”

Yakomeje agira ati,” nk’uko biri mu murongo wa Perezida Joe Biden, izagerageza gufasha abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda, kandi ikagenzura abayobozi n’abandi bantu ku giti cyabo bafite uruhare mu gushyigikira ihungabana rya kiremwa muntu.

Amerika yanasabye ko huburwa ibijyanye n’amabwiriza yo gusura Uganda ku baturage bayo, kandi hakabaho kwima Visa abayobozi ba Uganda, n’abandi bantu ku giti cyabo “badaha agaciro uburenganzira rusange bwa muntu, harimo no kutubaha uburenganzira bw’ababana bahuje imiterere.”

Antony Blinken yakomeje ashimangira ko byemejwe na leta ya Amerika ko hazabaho gutanga umurongo ku baturage n’abacuruzi bifuza gukorera ingendo muri Uganda, nyuma yaho Perezida Museveni asinye itegeko rihana ababana bahuje imiterere.

Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden avuga ko biteye ikimwaro kuba Uganda yakandamira ikiremwamuntu.

Yagize ati,” mu bihano leta ya Amerika iteganya uretse guhagarika visa ku bayobozi, harimo no guhagarika inkunga yo kugoboka abafite ubwandu bwa SIDA muri Uganda.

Umwanzuro wo kwima Visa abayobozi ba Uganda, watangiriye kuri Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among.

Anita Among Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Ibi byose byabaye nyuma yuko umukuru w’ Igihugu Perezida Kaguta Museveni yaramaze gushyira umukono ku itegeko rigena ibihano ku bantu babana bahuje imiterere muri Uganda, bimwe mu bihano ababana bahuje imiterere bafatirwa harimo no gufungwa.

Yoweli Kaguta Museveni, Perezida w’ Igihugu Cya Uganda

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *