Minisanté yiyemeje gupima abantu 5000 mu gusuzuma ubukana bwa Coronavirus muri Kigali

Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gahunda yo gupima abantu ibasanze mu nzira, hagamijwe kureba ubukana icyorezo cya COVID-19 gihagazeho muri Kigali, nyuma y’uko imibare y’abanduye ikomeje kwiyongera ndetse hari uduce tumwe tw’Umujyi twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Muri iyi gahunda yatangiye kuri uyu wa Kane, byitezwe ko inzego z’ubuzima zizagenda zipima abantu batandukanye, yaba abagenda mu mujyi wa Kigali, abarimo kuwinjiramo cyangwa abarimo kuwusohokamo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse yabwiye televiziyo y’igihugu ko hashyirwaho ahantu hatandukanye hapimirwa, hatuma ibyiciro byose bigambiriwe bigaragara.

Hamwe mu hapimirwa ni kuri Stade i Remera, kuri IPRC Kicukiro n’ahazwi nka Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge. Ku bantu bava cyangwa bajya mu Ntara, hashyizweho andi masuzumiro arimo ku Giti cy’Inyoni no mu Gatsata.

Dr Mpunga yakomeje ati “Dushaka gupima umuntu uwo ari we wese, cyane cyane abantu bari mu mirimo itandukanye, abari mu ngendo mu mujyi cyangwa bava mu mujyi bajya ahandi.”

“Abo twifuza gupima bagera ku 5000 kandi twizera ko dushobora kubigeraho mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri, icyo twifuza kumenya ni ubukana bw’icyorezo mu bayiciro bitandukanye mu mujyi.”

Ni igikorwa kigomba kubaho ku buntu kuko ari mu bihe by’icyorezo. Yavuze ko bitewe n’uko muri Kigali habarirwa abantu miliyoni ebyiri batapimwa bose, ariko hagenda hatoranywa bamwe kugeza igipimo cyifuzwa kigezweho.

Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima, RBC cyatangaje ko “Abakoresha ibinyabiziga, moto, n’abanyamaguru bazasabwa iminota itanu gusa, bapimwe hanyuma bakomeze urugendo.”

Gikomeza kiti “Turasaba Abanyakigali korohereza abakozi bari muri iki gikorwa kugira ngo tubashe guhashya iki cyorezo. Dukomeze dufatanye #Tuzatsinda #COVID19.’’

Kugeza kuri uyu wa Gatatu, abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bari 1042, barimo 480 bamaze gukira iyi ndwara, na batatu bitabye Imana.

Mu barwayi 17 bashya babonetse mu bipimo 3961, bakuwe mu bice bitandukanye birimo Kigali ifite barindwi, Ngoma: 6, Rubavu:2 na Rusizi yagaragayemo babiri.

Hamaze gufatwa ibipimo 147 904.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *