Abanyamakuru bongerewe ubumenyi mu kubona inkuru z’ubuzima bwimyororokere ku ngimbi n’abangavu

Umuryango “Save Generation Organization” wahuguye Abanyamakuru bakora kunkuru z’ubuzima  , bakaba barashishikarijwe kumenya  neza  uburenganzira bw’umwana  ndetse  n’impinduka  urubyiruko ruhura nazo  mugihe kimihindagurike y’umubiri wabo.

Save Generation  n’Umuryango  Nyarwandwa  utari uwa leta uharanira iterambere ry’Umwana , Urubyiruko  n’Umugore  , ukaba wimakaza guteza imbere uburenganzira  bw’umugore ndetse  n’umwana.

Umuyobozi Mukuru (Executive Director) Yvette Nyinawumuntu  , ubwo yatangizaga  aya mahugurwa , yatangarije itangazamakuru    impamvu y’uyu mushinga  watangiriye  mu mashuri  aho yagize ati “Icyatumye twita  ku bangavu ndetse n’Ingimbi  nuko twabonaga abana bakunda gutwara inda zitifujwe , ni muri urwo rwego twahisemo kugana ibigo by’amashuri kugirango tubasobanurire uburyo bakwirinda ,ibi  bikaba byaragezweho  ku nkunga y’umuryango mpuzamahanga  wa  KVINNA TILL KVINNA .”

Yakomeje agaragaza bimwe mu bigo n’uturere bakorana  nabo  ku ikubitiro hakaba harabanje Gasabo na Kamonyi , naho ibigo by’amashuri muri Gasabo ni GS Ndera  ,  GS Kabuga ,  GS Bugoba na GS Ngamba mu karere ka kamonyi ,uyu mushinga  ukaba ari  uwo  guha  abana b’abakobwa ubumenyi  n’ubushobozi  , ku buzima  bw’imyororokere  , ukaba  waratangiye  kuva  mu mwaka wa  2016 kugeza ubu.

Agaruka ku mikorere y’uyu muryango , yagize ati ” Twatangiye dufasha abangavu batewe inda zitateganyijwe  nyuma mu buryo bwo kwirinda duhereye mu mizi , habaho guha abana bato ubumenyi ku buzima bw’imyororokere  guhera ku myaka 10 na cumi n’ibiri mu mashuri mato (primary)na 13 kugeza 19 mu mashuri makuru (secondary) , Si abana gusa bahabwa ayo  makuru  n’ababyeyi , abayobozi b’amashuri , abarimu , n’abayobozi b’amadini.

Dr.Nzabonimpa Anicet  Inzobere mu bijyanye n’ubuzima  bw’imyororokere  mu kiganiro  yatanze agaragaza impungenge urubyiruko ruhura nazo , aho  yagize ati  “Abantu  benshi ntibamenya kubara ukwezi kuburumbucye  kwabo , bigatuma ari kimwe mu bituma habaho gutwara inda zitateganijwe kubera ko baba batabashije kubara neza ibihe byabo’’.

Yagarutse k ‘urubyiruko  , agaragaza impungenge bahura nazo mukutigishwa  neza  n’ababyeyi babo  ibihe byimihindukirire y’imibiri yabo  , bikaba aribyo bitera imbogamizi   mu gutuma abana benshi batwara inda zitateganijwe   bityo bigatuma   bata amashuri kubera ko  bamwe baba batwaye inda  batarayarangiza , bikabaviramo  kuyacikishiriza ,  aha agasaba  ababyeyi kwita  ku bana bababa hafi  m’uburyo bwose , bakabasobanurira byimbitse ibijyanye  n’imihindagurike y’imibiri yabo.

Uwase  Divine  n’umunyeshuri   uri mukigero  cy’imyaka 14 ya mavuko , nawe akaba  yaragaragaje impungenge bahura nazo mu mashuri ndetse no mu miryango baturukamo ,  aboneraho gusaba  abarimu babafite munshingano zabo za buri munsi dore ko ngo aribo bamarana igihe kirekire , ko bakwiye kuzajya babasobanurira byimbitse , bagahera kuva ku myaka nibura 8 kuzamura hejuru , bakabigisha  ibijyanye n’imihindagurike y’imibiri  yabo.

Yagize ati “Umwana aheruka ababyeyi bamwohereza ku ishuri , ntakindi umubyeyi yongera kubaza umwana   usibye kumuha amafaranga y’ishuri , ubundi akabona agiye  akagaruka  amahoro , iyo agize amahirwe akiga akarangiza  amashuri  ye bataramutera inda  ashimira Imana .Nkaba nsaba  ababyeyi kutwitaho  ndetse n’abarezi kuzajya batwigisha byimbitse ubuzima bw’imyororokere  kuko bo baba bafite ubunararibonye muri  byose’’.

Yakomeje agaragaza impungenge z’ababyeyi  , avuga ko nabo kenshi baba badafite ubumenyi buhagije kuburyo  batanga inyunganizi , ikindi bakaba  bagira isoni zo kubibwira  abana babo , ibi akabiheraho  asaba abarezi kubigira ibyabo cyane ko ibyo babigishije babishyira mubikorwa .

 

 Abanyamakuru bakora ku nkuru z’ubuzima bahuguwe  

Florence Uwamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *