Amb. Olivier Nduhungirehe yirukanwe muri Guverinoma

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakuye ku mirimo Amb. Nduhungirehe Olivier wari Umunyambanga wa Leta muri muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kubera imikorere yakunze kumuranga yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politiki ya Leta.

Mu itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga akaba yari ashinzwe n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe yamaze kwirukanwa kubera imikorere mibi.

Itangazo rigira riti, “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 9 Mata 2020, Perezida wa Repubulika yavanye ku mirimo Amb. Olivier Nduhungirehe wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba kubera imikorere yakunze kumuranga yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politiki za Leta mu kazi yari ashinzwe.’’

Uku kwirukanwa kwa Amb. Olivier Nduhungirehe kuje gukurikira ukwirukanwa kwa Evode Uwizeyimana, Dr Munyakazi Isaac n’uwari Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba.

Mu 2015, Olivier Nduhungirehe yagizwe Ambasaderi w’u rwanda mu Bubiligi aho yavuye aza muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga.

Amb. Olivier Nduhungirehe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, kuva ku wa 30 Kanama 2017.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *