Mali: Aba-Dogon baherutse kwica aba-Fulani 130 na bo bagabweho igitero hapfa 100

Abantu bagera ku 100 bishwe n’igitero cyagabwe mu gace k’icyaro kari hagati mu gihugu cya Mali gasanzwe gatuwe n’abo mu bwoko bwitwa Dogon na bo bavugwaho gutera abo mu bwoko bwa Fulani bakicamo 130.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko igitero cyahitanye aba bantu cyagabwe ahitwa Sobale Kou hafi y’umugi wa Sanga.

Abayobozi b’inzego z’ibanze muri kiriya gihugu bavuga ko bakiri gushakisha indi mibiri, bavuga ko iy’abazize kiriya gitero yahise itwikwa.

Mu mezi make ashize, muri kiriya gihugu cya Mali habaye ibitero bishingiye ku moko hagati y’abo mu bwoko bwa Dogon n’abo mu bundi bwitwa Fulani.

Muri kariya gace, muri Werurwe abo mu bwoko bwa Fulani barenga 130 biciwe mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro bari bambaye imyenda y’abo mu bwoho bwa Dogon.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *