Amakamyo yemerewe kunyura ku mupaka wa Gatuna by’agateganyo

Ikigo cy’imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority cyaraye gisohoye itangazo ryemerera amakamyo atwara imizigo iremereye, kunyura ku mupaka wa Gatuna by’agateganyo mu gihe cy’ibyumweru bibiri by’igenzura.

RRA yavuze ko aya makamyo yemerewe guca ku mupaka wa Gatuna mu byumweru 2 biri imbere mu rwego rwo kureba niba imirimo iherutse gukorwa itabangamiye urujya n’uruza.

Muri Gashyantare nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA), cyari cyahagaritse amakamyo yacaga ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, kubera imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi, One Stop Border Post.

RRA yavuze ko guhera ku wa 28 Gashyantare 2019, imodoka zitwaye ibicuruzwa zanyuraga ku mupaka wa Gatuna zigomba kwifashisha uwa Kagitumba/Mirama hills bitera umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda bitewe n’uko abayobozi ba Uganda bashinjaga u Rwanda gufunga uyu mupaka kubera impamvu za politiki kandi Gatuna yarimo isanwa.

Uyu mupaka ugeze ku kigero cya 96 ku ijana wubakwa, byitezwe ko niwuzura uzafasha mu guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ugabanye igihe byafataga kwambuka umupaka.Umushinga wo kubaka umupaka wa Gatuna bivugwa ko uzatwara miliyari 15 Frw.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *