Birakekwa ko umukunzi wa Diamond Platnumz ari hafi kwibaruka

Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna, byaketswe ko yaba atwite nyuma y’amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko afite inda y’imvutsi.

Aya mashusho yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Tanasha yari ari kubyinana na Diamond Platnumz ahitwa Ultra Gossip Lounge, ubwo uyu muhanzi yerekanaga amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa ‘Inama’.

Abafana batandukanye bagize amakenga y’uko uyu mukobwa yaba atwite nyuma y’aya mashusho yasakajwe.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mukobwa ari kubyina, yambaye ikanzu ndende y’umukara, ariko inda ikanga ikamutamaza.
Fordelingen av å https://norgerx.com/kamagra-norge.html avstå fra inkubasjon varierte omtrent, og.

Muri aya mashusho kandi yasakajwe umwe mu bafana b’uyu mukobwa yamubwiye kubwira abafana be inkuru nziza.

Undi witwa Qween we yaravuze ati “Hari uwaba yabonye inda ya Tanasha Dona? Aratwite pe! Imana ishimwe kandi bose baraberanye si urwenya ni ukuri, Diamond ntube umwana […]”

Mu minsi ishize Tanasha aherutse kuvuga ko ari kwitegura kwakira umugisha vuba, yongeraho ko ari kwiyongera ibiro.

Ati “ Igice cyiza ni uko ndi kwitegura umugisha w’ikirenga mu minsi ya vuba. Imana ni nziza.”

Muri Mata uyu mwaka yabajijwe n’itangazamakuru niba koko yaba atwite, abyamaganira kure.

Yagize ati “ Naripimishije ntabwo ntwite. Umubiri wanjye uri kugerageza kwisanisha n’ihinduka ry’ikirere kubera guhora mva Dar es Salaam hahora hashyushye nza mu majoro akonje ya Nairobi.”

Mu kiganiro aherutse kugirana na Wasafi TV yaravuze ngo ‘Ntabwo ntewe ubwoba n’ikintu icyo aricyo cyose.”

Izi nkuru zongeye gucicikana nyuma y’uko muri Gashyantare abo mu muryango wa Tanasha Donna Oketch, bamubijije kubyarana na Diamond batarakora ubukwe.

Bamubwiye ko akwiriye kwitonda kugira ngo atazahura n’abandi bakundanye na Diamond nka Zari na Hamisa Mobetto.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *