Ghana: Muganga Gakondo wa 64 Aherutse Kwishumbusha Umwana wa 12

Umuvuzi gakondo wo muri Ghana ukomeye cyane benshi badahwema kugereranya nka padiri wa gakondo.
Uyu mugabo w’imyaka 64 akaba yishumbishije umwana w’umukobwa ufite imyaka 12, ibi bikaba byateye uburakati bwinshi abanya Ghana. Nkuko babigaragaje babinyujije Ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bundi buryo butandukanye.

Uyu padiri gakondo, amazina yitwa Nuumo Borketey Laweh Tsuru XXXIII, yashyingiranywe n’uwo mwana w’umukobwa Tariki 6 Mata mu muhango gakondo.

Nyuma yo kunengwa, no kuvugwa ntabi na benshi kubera ibyo bikorwa Byabo, ariko abayobozi gakondo bo bakaba baravuzeko Abo babanenga aruko badasobanukiwe n’imico n’imigenzo yabo.

Imyaka micye ishoboka yo gushakwa muri Ghana ni 18 ndetse ubwiganze bw’ugushyingirwa kw’abana bwaragabanutse mu gihugu, ariko biracyabaho.

Mu itangazo polisi ya Ghana yasohoye, yavuze ko yamenye uwo mukobwa n’aho aherereye kandi ko Bagiye Gukora ibishoboka byose uwo Mukobwa na nyina bagahabwa umutekano.

Ubu butumwa polisi ya Ghana yatangaje binyuze ku mbuga yagize iti: “Polisi ya Ghana irimo gukorana na minisiteri y’uburinganire, abana no kurengera imibereho hamwe n’ishami ry’imibereho myiza mu rwego rwo kumuha ubufasha bwa ngombwa mu gihe iki kibazo kirimo gukorwaho iperereza.”

Umuryango mpuzamahanga utari uwa leta uvuganira abakobwa, witwa Girls Not Brides, bishatse kuvuga ngo abakobwa si abageni, watangaje ko 19% by’abakobwa bo muri Ghana bashakwa mbere yuko buzuza imyaka 18, ndetse ko 5% by’abakobwa baho bashakwa mbere yuko buzuza imyaka 15.

Amashusho menshi n’amafoto y’ubukwe Uko waruri kugenda byagiye bitambutswa ku mbugankoranyambaga ariko icyarushijeho kurakaza abayarebaga n’abandi batari bishimiye uwo muhango bumvise amajwi yaturikaga mu mbaga yabari bitabiriye ubwo bukwe bavuga amagambo aganisha Ku mibonano mpuzabitsina babwira umwana w’umukobwa wari washyingiwe Ati. ” mukobwa wacu mwiza turagusaba kwambara imyenda migufi ikurura umugabo wawe Kandi imibavu ihumura neza, Kandi akanitegura inshingano za kigore. mu buryo bukurura umugabo we.
Banumvikana bamugira inama yo kwitegura inshingano za Kilgore.

Ayo magambo yateje uburakari bwinshi, kuko yafashwe nk’asobanuye ko ubwo bukwe butari ubw’umuhango gusa ahubwo ko arubukwe busanzwe bitandukanye nuko bavuga ko ari imihango Gakondo Yabo.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *