Malawi:Umugabo yarokotse urupfu inshuro eshatu agiye kunyongwa

Byson Kaula wavukiye mu Majyepfo ya Malawi, yarokotse urupfu inshuro eshatu ubwo yari muri gereza ategereje kunyongwa, buri nshuro byajya gukorwa akarokoka kuko uwatangaga iki gihano yabaga ananiwe, bakabyimurira undi munsi kugeza ubwo kunyongwa byahagarikwaga.

Byatangiye mu 1992 ubwo Byson yashinjwaga kwica umuntu kandi icyo gihe ubwicanyi bwahanishwaga igihano cy’urupfu.

Hari hashize igihe gito avuye muri Afurika y’Epfo aho yakoraga mu ruganda rwa Gaz i Johannesburg. Amafaranga yakuye muri icyo gihugu yayaguzemo isambu iwabo muri Malawi aha akazi abantu batanu bamufashaga guhinga ibigori , imbuto, ingano n’imyumbati.

Mu kiganiro na BBC, Byson yavuze ko umunsi umwe abaturanyi basagariye umwe mu bakozi be, bakamukubita bikabije kugeza ubwo ananirwa kugenda. Byson yaraje asanga umukozi we yakubiswe aramufata aramusindagiza.

Ubwo uwakubiswe yasabaga Byson kumujyana ku bwiherero, baranyereye bikubita hasi kuko imvura yari yaguye. Umukozi we yaje kugwa mu bitaro mu masaha make, Byson ashinjwa kuba ari we wamwishe akatirwa igihano cy’urupfu.

Buri munsi uyu mugabo wari mu myaka 40 icyo gihe ngo yahoraga yiteguye urupfu.

Ati “Ubwo nabwirwaga kujya mu nzu abagomba kumanikwa bategererezamo, niyumvaga nk’uwamaze gupfa kera.”

Muri icyo gihe, mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo habaga umuntu umwe unyonga abakatiwe urwo gupfa. Ni Umunyafurika y’Epfo wazengurukaga mu bihugu bitandukanye akora ako kazi.

Byson yavuze ko hashoboraga gushira amezi abiri ataragaruka muri Malawi ariko yaza ak’imfungwa zakatiwe urwo gupfa kakaba kashobotse.

Byson yibuka ubwo umurinzi wabo yamubwiraga ko izina rye riri ku rutonde rw’abantu 21 bagomba kumanikwa guhera saa saba. Ngo uwo murinzi icyo gihe yamusabye gusenga.

Bamanitse imfungwa saa cyenda zigera abantu 21 batararangira. Byson yari mu bari bategereje kwicwa uwo munsi.

Ati “Ni we wenyine wifashaga muri icyo gikorwa. Ndabyibuka uwo munsi yaravuze ati ibi birahagije, nzagaruka mu kwezi gutaha.”

Byongeye kumubaho izindi nshuro ebyiri, ushinzwe kunyonga yahagera akananirwa Byson ataramugeraho. Ku nshuro ya gatatu bwo avuga ko bahagaritse kunyonga ku rutonde ari we wenyine usigaye.

Yageze aho yumva arambiwe, agerageza kwiyahura inshuro ebyiri ariko nabyo biranga ntiyapfa.

Mu 1994, muri Malawi haje demokarasi y’amashyaka menshi, ibyo kunyonga abantu biba bihagaritswe. Nubwo igihano cy’urupfu mu mategeko kitavuyeho, imyaka 25 ishize nta muperezida urasinya yemeza ko imfungwa zinyongwa.

Byson yimuriwe muri Gereza Nkuru ya Zomba azi ko ariho agiye gukomereza igihano cye akazahapfira dore ko benshi mu bagombaga kunyongwa ibihano byabo byagiye bihindurwamo gufungwa burundu.

Mu 2007 igitangaza cyarabaye, umwe mu mfungwa wari warishe murumuna we ajya mu rukiko asaba ko itegeko ritanga igihano cy’urupfu risubirwamo.

Yavuze igihano cy’urupfu kinyuranyije n’Itegeko Nshinga ritanga uburenganzira bwo kudatoteza no kubabaza umubiri w’umuntu kandi bikanambura umuntu uburenganzira bwo kubona ubutabera bwuzuye.

Yavuze ko nubwo igihano cy’urupfu cyagumaho, ngo n’uburemere bw’icyaha cyo kwica buratandukanye ku buryo abahamijwe kwica bose batahabwa igihano kimwe kandi uruhare rwabo mu kwica rutangana.

Urukiko rwahaye agaciro ubusabe bwe, rutegeka ko imanza zose z’abantu bahamijwe kwica bategereje kunyongwa zisubirwamo.

Byson yabanje kwanga ko urubanza rwe rusubirwamo kuko yumvaga nta gishya ariko ageze aho aremera.

Urukiko rwaje gutegeka ko arekurwa ako kanya bibanza kumutungura.

Ati “Abarinzi ba gereza barambwiye ngo sohoka ariko sinari nkibashije guhaguruka, naratitiraga gusa, nta mbaraga nari mfite. Nari meze nk’uri kurota, sinigeze nizera ibyo umucamanaza yavugaga.”

Byson yagarutse mu buzima busanzwe mu gace yakuriyemo. Abana na nyina ufite imyaka isaga 80 wamwitayeho cyane mu gihe cyose yamaze muri gereza.

Buri mpera z’icyumweru ajya muri gereza kwigisha no guhumuriza imfungwa.

Mu buzima busanzwe yagarutse mu isambu ye. Yafunzwe afite umugore n’abana ariko umugore yarapfuye, abana nabo barakuze barigendera.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *