Abanyarwanda bifuza gukorera ingendo muri Afrika y’Epfo byaba biri hafi gukemuka:Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda arasaba  Abanyarwanda bifuza kujya muri Afurika y’Epfo kuba bategereje  kuko hari ibitarakunda ariko agatanga icyizere ko hari ibiri gukorwa bijyanye no kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Louise  Mushikiwabo yatangaje ibi  uyu munsi ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko mu kugaragaza umushinga w’ingengo y’imari ya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga 2017-2018, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ubu hari icyizere ko ibihugu byombi biri mu nzira zo kubana neza.

Kuva muri Werurwe 2014, Afurika y’Epfo yahagaritse by’agateganyo Visa zahabwaga Abanyarwanda berekeza muri iki gihugu bakoresheje pasiporo zisanzwe. Icyo gihe kandi Afurika y’Epfo yirukanye abadipolomate b’u Rwanda batatu i Pretoria, u Rwanda narwo rwirukana batandatu ba Afurika y’Epfo bari i Kigali.

Uyu mwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wavutse nyuma y’aho u Rwanda rwashinjaga Afurika y’Epfo gucumbikira abari inyuma y’ibikorwa byo guhungabanya umutekano birimo iterwa ry’ibisasu mu Rwanda byagiye bihitana inzirakarengane.

Afurika y’Epfo yo yavugaga ko yirukanye abadipolomate b’u Rwanda ibashinja kuba inyuma y’igitero cy’abantu bitwaje intwaro bigeze gutera mu rugo rwa Jenerali Kayumba Nyamwasa wahungiye muri icyo gihugu.

Minisitiri Mushikiwabo, yagize ati “Murabizi ko Afurika y’Epfo twagiranye ibibazo bitewe n’uko bacumbikiraga abanzi b’u Rwanda bitera agatotsi mu mibanire yacu, ariko muri iyi myaka nk’ibiri ishize navuga ko tubanye neza, gusa bimwe mu bikorwa twifuza cyane korohereza Abanyarwanda kujya muri Afurika y’Epfo ntibiratungana, ariko ubu nababwira ko Afurika y’Epfo yatubwiye ko irimo gushaka uko iki kibazo cyakemuka.”

Yakomeje agira ati “Muri iyi minsi twabonye mu itangazamakuru ko muri iki cyumweru iki gihugu kirimo gushaka uko cyakorohereza Abanyafurika bose kuza mu gihugu cyabo, burya uretse natwe kuba twagiranye ibibazo, ariko n’ibindi bihugu bya Afurika kwinjira muri iki gihugu biragoye cyane, usanga ibindi bihugu bikomeza kubasaba ko bafungura amarembo, twishimiye rero kubona ko iki gihugu kivuga ko gishaka koroherereza abinjira.”

Mushikiwabo avuga ko mu Rwanda hari abashoramari benshi baturuka muri Afurika y’Epfo kandi babayeho neza, aba bakaba barimo abakora mu bucukuzi bw’amabuye no mu bikorwa remezo, ndetse indege y’u Rwanda ya RwandAir ikaba ijya muri iki gihugu buri munsi.

Gusa u Rwanda rwirinze kugira byinshi rugaragaza ku gihe visa ku banyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo zizatangwa, cyane ko bitashoboka ko bategeka igihugu kindi kugira ibyo gikora.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *