U Rwanda rwagaragarije inzobere za Afurika politiki yarwo mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe

Afurika yugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo iby’imihindagurikire y’ibihe, bikomeje guhitana benshi, guhangana nabyo bikaba ari urugamba ruri muri politiki y’u Rwanda rwatangiye rwiteze ko ruzarokora Abanyafurika benshi.

Raporo ya Loni igaragaza ko abaturage basaga miliyoni zirindwi bapfuye mu mwaka wa 2012, bishwe n’indwara ziterwa n’ibyuka byangiza ikirere, abasaga ibihumbi 600 bari abo ku mugabane wa Afurika.

Guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bihurije hamwe mu Rwanda inzobere 600 zikomoka muri Afurika aho zigira hamwe inzira yakoreshwa mu kugabanya ibyuka byangiza ikirere.

Ni mu nama Nyafurika ya munani yiga ku bijyanye n’ibyuka bihumanya ikirere (Africa Carbon Forum) izamara iminsi itatu yatangiye ku wa kabiri tariki ya 28 Kamena 2016.

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta, yerekanye uburyo politiki y’u Rwanda mu kurengera ibidukikije, yemeza ko u Rwanda ruzakomeza kubahiriza amasezerano ya Paris agamije kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati “ U Rwanda rwahuye n’ibyago by’imihindagurikire y’ibihe mu kwezi gushize, ubwo abantu bacu 56 bicwaga n’imyuzure ndetse no gutenguka kw’imisozi. Twemera ko Afurika yakwikingira ibyo bibazo, mu gihe dushyize hamwe, ni yo mpamvu iyi nama ku kugabanya imyuka ihumanya ikirere ari ingirakamaro.”

U Rwanda rwahagurukiye kurengera ibidukikije no guharanira ubusugire bw’ikirere byarufashije guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no guteza imbere abarutuye.

Politiki yarwo igena ko mu cyerekezo 2020 ruzibanda kuri gahunda z’iterambere ryita ku bidukikije n’ingamba zo kongera ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe, muri 2050 rukazaba ruri mu bihugu byihagazeho mu kudateza ibyuka byangiza ikirere.

Mu mwaka wa 2008, u Rwanda rwahagaritse ikoreshwa ry’amashashi. Ibi byagabanyije umwanda n’iyangirika ry’ibidukikije mu gihugu hose.

Muri 2011, rwashyizeho ingamba z’iterambere ritangiza ibidukikije no kongera ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe, binajyana no gushyira imbaraga mu kubaka imidugudu yita ku bidukikije ikoresha ingufu z’imirasire y’izuba,ibigega by’amazi na biyogazi.

Mu myaka ibiri ishize, u Rwanda rwashyizeho ikigega Fonerwa gitera inkunga imishinga yita ku bidukikije, kugeza ubu cyatewe inkunga ya Miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika. Imishinga y’icyo kigega itanga imirimo ku Banyarwanda barenga ibihumbi 20 barimo kubungabunga ubutaka bwari bwarangiritse.

U Rwanda rwiyemeje kuzaba rufite amashyamba nibura ku kigero cya 30% by’ubuso bw’igihugu bitarenze 2020, kuri ubu bugeze kuri 29.6%. Mu bindi rwiyemeje gusubiranya ubutaka bwangiritse, intego ni kugera kuri hegitari miliyoni ebyiri.

Afurika muri rusange yugarijwe n’ikibazo cyo kubura amikoro ayifasha kubungabunga ibidukikije, dore ko n’abayatanga bibanda ku bihugu bifite politiki ihamye muri rusange inagamije kubungabunga ibidukikije.

Lamin Manneh, Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, yavuze ko u Rwanda rwafashe iya mbere mu kubugabunga ibidukikije, ariko ko buri gihugu gifite ibyo gikora mu guhangana n’iki kibazo kigomba gusangiza ubumenyi ibindi, kandi n’abikorera bagahagurikira icyo kibazo, kuko leta zitabyishoboza.

Antony Nyong, Umuyobozi waturutse muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) yavuze ko bateganyije gukuba inshuro eshatu inkunga batera ibihugu mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

James Close,uhagararriye Banki y’Isi yavuze ko niba nta gikozwe mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, abanyafurika basaga miliyoni 40 bazugarizwa n’ubukene bukabije mu minsi iri imbere.

Banki y’Isi yiyemeje gushyiraho ikigo mu by’ubufatanye gifasha guverinoma za Afurika guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no gutera inkunga mu bijyanye n’amafaranga.

 Lamin Manneh, Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda

Lamin Manneh, Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda

Lamin Manneh, Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda

2016-06-28-photo-00000033

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *