Umuhanzi Gereson Wabuyi wo muri Uganda yarashwe ariko ntiyapfa

Umuraperi Gereson Wabuyi wamenyekanye nka Gravity Omutujju muri Uganda ari gukurikiranwa n’abaganga nyuma yo kuraswa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Inyandiko yashyizwe ku rukuta rwa Facebook rw’uyu musore w’imyaka 25 igaragaza ko yarashwe n’umuntu utamenyekanye, agahita ajyanwa mu bitaro igitaraganya.

Igira iti “Gravity Omutujju yarashwe n’uwitwaje imbunda utamenyekanye. Amasengesho yanyu arakenewe.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Polisi nayo yemeje iraswa ry’uyu musore. Umuvugizi wa Polisi muri Wamala, Norbert Ochom, yatangaje ko uyu muraperi yarashwe n’umurinzi wo kuri Sitasiyo ya essence mu gace ka Bukuyu mu Karere ka Kassanda.

Uyu murinzi ukekwaho kurasa Gravity Omutujju bivugwa ko yitwa Amos Muhebwa ariko Polisi yavuze ko ikiri gukora iperereza ngo imenye  neza  icyateye iki gikorwa.

Gravity Omutujju yarashwe ahagana ku nda ahita ajyanwa ku bitaro bya Blue Star biherereye i Bukuyu aho yavanywe ajyanwa mu bya Rubaga biherereye mu Mujyi wa Kampala.

Abantu babiri n’uwo murinzi bakekwaho kwihisha inyuma y’iki gikorwa bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi iherereye ahitwa Kasanda.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *