Zambia:Abatavuga rumwe na Perezida Edgar Lungu barashaka kumurega muri ICC

Amashyaka atavuga rumwe na Leta muri Zambia yatangaje ko agiye kurega Perezida w’Igihugu, Edgar Lungu n’abandi bayobozi bakuru mu ishyaka riri ku butegetsi mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ku ruhare bagize mu mvururu zishingiye kuri politiki.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu Mujyi wa Lusaka kuri uyu wa 20 Gashyantare 2019, abanyapolitiki 10 bashinje Perezida Lungu na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Stephen Kampyongo, gutegeka abasirikare gusagarira abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihe cyo kwiyamamaza.

The East African yanditse ko berekanye amashusho agaragaza Hakainde Hichilema uri mu bakomeye mu batavuga rumwe na Leta ya Zambia, ahunga polisi yamuteraga imyuka iryana mu maso.

Mu cyumweru gishize, Hakainde yatangaje ko polisi yagerageje kumwica ubwo yiyamamarizaga i Sesheke mu Burengerazuba bwa Zambia.

Mu mwaka wa 2017, Hichilema yatawe muri yombi, ashinjwa ubugambanyi. Bivugwa ko byari mu mugambi wo kumukura mu nzira ngo ataziyamamaza mu matora ya 2021.

Umuyobozi w’ishyaka rimwe ritavuga rumwe na leta muri Zambia witwa Charles Milupi yavuze ko “Ntitwakwicara mu gihe abaturage bacu bakomeretswa n’abayobozi b’Ishyaka rya Patriotic Front (PF). Twahisemo kurega abantu bamwe batije umurindi imvururu za politiki muri ICC.’’

Usibye Perezida Lungu, abatavuga rumwe na leta bashyize mu majwi umujyanama we, umwungirije mu itangazamakuru n’umunyamabanga mukuru wa PF.

Milupi yavuze ko “Twizeye ICC kandi nibatabonekwaho icyaha bazagirwa abere.’’

Leta ya Zambia ntacyo iratangaza ku birego yashinjwe n’abatavuga rumwe nayo.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje ko ibikorwa by’ubwicanyi byiyongereye mu myaka ine, Perezida Lungu amaze ku butegetsi.

Edgar Chagwa Lungu w’imyaka 62 ayobora Zambia kuva muri Mutarama 2015. Yabaye Minisitiri w’Ubutabera n’uw’Ingabo ku ngoma ya Michael Charles Chilufya Sata wabaye Perezida wa gatanu wa Zambia kuva ku wa 23 Nzeri 2011 kugeza ku wa 28 Ukwakira 2014, itariki yatabarukiyeho.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi rwashinzwe mu 2002 hagamijwe gucira imanza abantu bakora ibyaha byo mu ntambara n’ibyibasiye inyokomuntu, jenoside n’ibindi.

ICC ishobora gusabwa gukora iperereza n’igihugu cy’ikinyamuryango cyangwa ubushinjacyaha bwayo bugatangiza iryabwo mu gihe bufite amakuru yizewe yakorewe mu gihugu cyasinye ku masezerano ya Roma yayishyizeho nka Zambia.

Imibanire y’ibihugu bya Afurika na ICC yaranzwe n’umwuka mubi bituma bimwe bisesa amasezerano yarushyizeho yo ku wa 17 Nyakanga 1998, yasinywe n’ibihugu 123 birimo 34 byo muri Afurika birushinja kwibasira abatuye uyu mugabane.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *