Umubare w’abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda wiyongereye bagera kuri 36

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 23 Werurwe 2020 mu Rwanda hagaragaye abandi bantu 17 barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye ugera kuri mirongo itatu na batandatu (36).

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko muri abo barwayi bashya harimo abantu icyenda baje baturutse i Dubai, abantu batatu baje mu Rwanda baturutse muri Kenya, abantu babiri baje baturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umuntu umwe waje aturutse muri Qatar, umuntu umwe waje aturutse mu Buhinde, n’umuntu umwe watahuweho ko yahuye n’undi wagaragaweho Coronavirus mu Rwanda.

Abo bagenzi bose binjiye mu Rwanda, batangiye gupimwa no gushyirwa mu kato hagati y’itariki ya 17 na 20 Werurwe 2020.

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe, kandi barimo no koroherwa. Ngo hanashakishijwe abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *