Airtel Rwanda igiye kwimakaza ikoranabuhanga kubamotari n’abagenzi muri Kigali

Mu gitondo cyo kuri  uyu wa  Gatanu  tariki ya  28 Gicurasi 2020 , Ikigo  cy’itumanaho  cya Airtel Rwanda  cyatangaje ko  kigiye gutangira  gahunda yo gushyikiriza  abakora akazi ko  gutwara abagenzi  kuri Moto  amakoti mashya  abaranga ndetse no  gushyira ku mugaragaro uburyo bushya bwo kujya bishyurwa  n’abagenzi  hakoreshejwe   ikoranabuhanga rya  Airtel Money.

Ibi Airtel Rwanda  ibikoze  nyuma  y’itangazo  ryatanzwe   kuri uyu wa kane  tariki ya 27 Gicurasi 2020 rikubiyemo byinshi mu bizagenderwaho n’abamotari ubwo bazaba  batangiye akazi kabo  kw’itariki ya 1 Kamena 2020.

Muri  iyo gahunda  harimo uburyo bwa  Airtel Money   abamotari   bazajya bifashisha mu kwishyurwa n’abagenzi  biboroheye  bakoresheje telefoni zabo ngendanwa  aho bazajya  bakanda iyi mibare  *544#

Muri ibi bihe bitotoshye bya coronavirus, kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga byatumye ubukungu budahungabana kandi binagabanya ibyago byo kwanduzanya. Hakoreshejwe uburyo bwo gukanda *544# abamotari bazabasha kwishyurwa mu buryo bwa kashilesi, bitabagoye hakoreshejwe Airtel Money.

Iki n’igisubizo mu myishyurire kizabafasha kwishyura imisanzu mu mashyirahamwe yabo banagabanyirizwe  ibiguzi mu kwishyura mu gihe baguze lisansi  kuri sitasiyo za Mount Meru fuel.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Bwana Amit Chawla yagize ati: ” Muri iki gihe abantu basubira mu kazi , twishimiye guha abamotari amakoti  ya AIRTEL ibi bikazatuma basa neza, birinda banafite umutekano. Uretse n’ibyo kandi, byaragaragaye ko kwishyurira kuri telefoni  ari uburyo bwizewe bufasha abantu kwirinda kuba bakwandura virus bitewe no gukora ku bintu bitandukanye cyangwa amafaranga”.

Airtel Rwanda yinjiye mu bufatanye n’ibigo bicuruza ibikomoka kuri peterori harimo Sosiyeti ya  Mt Meru Ltd , aho abamotari bagabanyirizwa ibiciro kuri serivisi z’ingenzi nka lisansi n’amavuta ya moto mu gihe bishyuye kuri Airtel Money birinda guhererekanya amafaranga mu ntoki ari nabyo bikubiye mu ngamba zo kubarinda.

Umuyobozi wa FERWACOTAMO Bwana Ngarambe Daniel yagize ati “Umutekano , guhuza abantu , no kugeza abantu aho bifuza biboroheye nibyo bibazo by’ingenzi twiteguye gukemura ubwo habura igihe gito ngo moto zisubire mu muhanda”.

Yongeyeho ati “Turashimira Airtel ku kuba yihutishije ubu bufatanye tunahamya ko bwaje mu gihe gikwiye  kuko icyo dushyize imbere cyane ari isuku n’umutekano w’abamotari”.

Yakomeje avuga ko uburyo bw’imyishyurire buvuguruye bwa Airtel buzatuma abanyamuryango bacu bagenda barushaho kumenya ibyiza byo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu kwishyura urugendo , abakiriya bazajya bakanda  iyi mibare ariyo *544# hanyuma bakurikize amabwiriza.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *