Leta yategetse abacuruzi babitse litiro miliyoni ebyiri za lisansi kuzishyira ku isoko
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyahaye abacuruzi b’ibikomoka kuri peteroli iminsi 30 yo gukura mu bubiko lisansi na mazutu imazemo amezi arenga atandatu, ingana na litiro 1.993.750 bakayisorera ikajya ku isoko igacuruzwa.
Itangazo rya RRA rivuga ko ibyo bicuruzwa bigomba kumenyekanishwa no gukurwa muri ubwo bubiko mu gihe cyagenwe. Abatabyubahiriza bamenyeshejwe ko iyo lisansi yabo ishobora gufatirwa ikagurishwa n’inzego za gasutamo.
Urutonde rwashyizwe ahagararagara rugaragaza ko hari litiro za lisansi zigera hafi kuri miliyoni ebyiri z’ibigo bitandukanye ziri mu bubiko bwa Yussa i Kabuye, Rubis Energy mu Gatsata na Oilcom i Jabana.
Igice kinini ni mazutu ingana na litiro zigera kuri miliyoni 1,35. Lisansi ingana na litiro 641.055 mu gihe peteroli ingana na litiro 5.065.
Umubare munini wa ba nyiri iyo lisansi na mazutu, ingana na litiro 791.832, ntihagaragazwa umwirondoro wa beneyo.
Mu bigo byagaragajwe amazina bifite lisansi na mazutu nyinshi, harimo Mount Meru Petroleum ifite litiro 368.998, ikurikirwa na Kivu Energy Ltd ifite litiro 120.361, na Socit Sarl ifite litiro 65.404.
Ibindi bigo bifite umubare munini birimo Ukod Oil Rwanda Ltd ifite litiro 29.121; Hashi Energy ifite litiro 27.132, China Road ifite litiro 24.845, Gulf Energy ifite litiro 18.398, Hunan Road ifite litiro 16.163 na Job Petroleum ifite litiro 15.232.
Iri tangazo risobanura ko iyi lisansi na mazutu imaze igihe kirenze icyemewe n’amategeko mu bubiko bityo ko igomba kujya ku isoko.
Ubu bubiko ubusanzwe bukoreshwa mu kubika ibicuruzwa byatumijwe mu mahanga mbere y’uko byishyurirwa imisoro n’amahoro cyangwa mbere y’uko byemererwa gusohoka.
Umwe mu bantu basobanukiwe ibijyanye n’ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli bugenzurwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.
Yavuze ko akenshi, lisansi iba yarasigaye mu bigega, ari iy’ibigo bito biba bitagikora, kandi ububiko bukaba budafite uburenganzira bwo kuyikoramo ngo buyijyane ku isoko kuko atari iyabwo. Icyo gihe bisaba ko leta ari yo itanga ibyangombwa n’uburenganzira ikavanwamo.
Muri lisiti yashyizwe hanze na RRA, hagaragaraho n’amazina y’abantu ku giti cyabo bafite lisansi na mazutu mu bubiko. Umuntu cyangwa ikigo gifite mu bubiko lisansi cyangwa mazutu nke ni litiro eshatu.

Ingano nini ya lisansi iri mu bubiko, ni iya Mount Meru Petroleum
![]()

