Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yafatiwe mu Budage
Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Uyu Munyarwanda akurikiranyweho kuba icyitso mu byaha bya Jenoside n’icyaha cy’ubwicanyi.
Ku wa 1 Nyakanga 2026, Ubushinjacyaha bw’u Budage bwasobanuye ko uyu mugabo wahawe izina ‘Innocent S.’ yahoze ari umwunganizi w’uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini ya Kayove. Yafatiwe muri Leta ya Hesse.
Ubushinjacyaha bushinja Innocent gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi mu byiciro bitanu ubwo yungirizaga Burugumesitiri, kandi ko we ubwe yateye Umututsi icyuma mu gituza.
Uretse kwica no gutanga amabwiriza yo kwica, Innocent yifashishije umwanya yari afite, ashishikariza abantu kwica Abatutsi muri Kayove, anakora urutonde rw’abagombaga kwicwa.
Innocent azaburanishwa n’u Budage, hashingiwe ku bubasha inkiko zihabwa bwo kuburanisha ibyaha byakorewe mu bindi bihugu, kubera ko afite ubwenegihugu bwabwo.
Byitezwe ko Ubushinjacyaha bw’u Budage buzifashisha abatangabuhamya bazava mu Rwanda ndetse n’ibimenyetso bwahakusanyije mu kugaragariza urukiko uburyo yagize uruhare rukomeye muri Jenoside.
Urubanza rwe ruzakurikira urwa Onesphore Rwabukombe wabaye Burugumesitiri wa Komini Muvumba mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba. Mu 2015, urukiko rwa Frankfurt rwamuhamije uruhare muri Jenoside, rumukatira igifungo cya burundu.

Innocent S. yafatiwe muri Leta ya Hesse iri mu burengerazuba bwo hagati bw’u Budage
![]()

