Gicumbi: Urubyiruko rwatanze inkunga y’amabati kubatishoboye.
Mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yabereye mu karere ka Gicumbi ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda twifuza mu Cyerekezo 2050,” urubyiruko rwongeye kugaragaza uruhare rwarwo mu mibereho myiza y’abaturage, rutanga inkunga y’amabati 50 n’ibiribwa ku miryango ibiri itishoboye kugira ngo ifashwe kubona amacumbi atekanye kandi akwiye.
Abahawe ubu bufasha bavuga ko bwabagezeho mu gihe bari babukeneye cyane. Nyiramariro Gaudence wo mu Murenge wa Cyumba yavuze ko inzu ye yari yarasenyutse, ubuyobozi bukamufasha kongera kuyubaka, ariko agasigara adafite ubushobozi bwo kuyisakara. Yashimiye urubyiruko rwamuhaye amabati, anashimira Perezida wa Repubulika ku miyoborere ituma abaturage bafite ibibazo bagerwaho n’ubufasha.
Yagize ati: “Inzu yanjye yarahirimye, ubuyobozi buramfasha buranyubakira, ariko nari nsigaje kuyisakara. Ndashimira uru rubyiruko rwamfashije ndetse na Perezida wa Repubulika ukomeza kwita ku baturage.”
Undi wafashijwe, Tabu Marie Chantal wo mu Murenge wa Giti, yavuze ko yabaye imfubyi afite imyaka icyenda, akaba yari atuye mu nzu ishaje yari yarasizwe n’ababyeyi be. Yavuze ko imvura yamutezaga ibibazo bikomeye kuko inzu yari ishaje kandi ishobora kugwa. Yishimiye guhabwa amabati 25, avuga ko yari amaze igihe yifuza kubona ubushobozi bwo gusakara inzu ye.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gicumbi, Basesayose Télésphore, yavuze ko iki gikorwa ari kimwe mu bigaragaza uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere imibereho y’abaturage. Yavuze ko usibye aya mabati, hanatanzwe ibiribwa ku miryango ifite ibibazo kugira ngo abaturage bumve ko urubyiruko rubitayeho kandi rubari hafi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urubyiruko binyuze mu ikoranabuhanga, guhanga udushya no kwihangira imirimo. Yasobanuye ko akarere kari gutegura imishinga yo kubaka Smart Areas, ahazajya haboneka internet ku buntu kugira ngo urubyiruko rubashe kubona serivisi no gukoresha ikoranabuhanga mu kwiteza imbere. Yanavuze ko hazubakwa ibigo by’udushya (Innovation Hubs) bizafasha ba rwiyemezamirimo bato guteza imbere imishinga yabo.
Yasabye urubyiruko gukomeza gukorera hamwe, guhanga udushya no kubyaza umusaruro amahirwe leta irushyiriraho, agaragaza ko ari rwo rufite uruhare rukomeye mu kugera ku ntego z’Igihugu mu Cyerekezo 2050.
Akarere ka Gicumbi gafite urubyiruko rugera ku 124,259, aho abarenga 54.8% bafite akazi, mu gihe abandi ari ba rwiyemezamirimo. Kwishyira hamwe kwabo byatumye akarere kava ku mwanya wa 25 mu mihigo kakagera ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu.
Mu bikorwa bibinjiriza amafaranga harimo inyubako zikodeshwa zifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda, imirima y’icyayi ya hegitari umunani, amakompanyi ahinga inanasi, acunga imiyoboro y’amazi, inganda zitunganya ubwatsi n’ibikomoka ku bigori, ibikorwa by’ubuvumvu n’ubuhinzi bw’ibirayi. Aya mishinga ni yo ifasha urubyiruko kubona ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa by’imibereho myiza, birimo gufasha abatishoboye kubona amacumbi meza no gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’igih



By:Florence Uwamaliya
![]()

