Kicukiro:Abaturage ntibarasobanukirwa akamaro k’uturima tw’igikoni

Umuyobozi wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  mu Akarere ka  Kicukiro Umujyi wa Kigali , Mukantwari  Stephania , asanga kuba hari ahakigaragara ikibazo kijyanye  n’ingaruka ziterwa n’imirire mibi , ari uko abaturage batarasobanukirwa neza akamaro ko gutegura uturima tw’igikoni nk’imwe mu mbarutso ishobora gufasha guhangana n’iki kibazo burundu , ibi kuri we akabibonamo nk’umukoro  umuntu wese agomba gufata nk’umuhigo , hagamijwe gufasha guhindura iyi myumvire.

Mukantwari Stephania  yatangarije Ikinyamakuru  Imena  agira ati:”  Abantu bacyeka ko kurya inyama aribyo by’ingenzi kandi nyamara ibyo ntacyo bimarira umubiri , ninayo mpamvu twiyemeje kujyenda urugo k’urundi turukangurira kurya indyo yuzuye haba mu bakiri bato  ndetse n’abakuze kandi tunabereka uburyo bakwiye kubaka akarima k’igikoni karimo imboga n’ibindi byubaka umubiri”.

Yanongeye ho ko igwingira ryibasira buri wese  kubera ko har’igihe  umwana bamugaburira nabi bityo bigatuma azamuka nabi , aho usanga n’umugore amara kubyara yabura indyo yuzuye nawe agahita arwara bwaki , ibyo nabyo tubibara  nk’igwingira   , ariko leta irigukangurira  abaturage m’uguhinga uturima tw’igikoni  .

Mukeshimana Yvonne ni umuturage   utuye mu Umurenge wa Masaka , yatangarije Itangazamakuru ko  abafasha myumvire babageraho mungo babigisha ibijyanye n’igwingira, aho yagize ati:” Ndi umubyeyi w’abana 7 , umukuru afite imyaka 20 , umuto afite imyaka 4, ariko kubijyanye n’igwingira ntabyo narinzi nabyumvishe ubu abajyanama bubuzima baje m’urugo  bambwirako umwana wanjye ari mu mutuku ”.

Mukeshimana Yvonne yongeye ho ko gahunda za leta atangiye kuzitabira agana mu mugoroba w’ababyeyi   , ko   byamugiriye akamaro  guhura n’abandi baka mu gira inama , ndetse ubu bakaba baramwubakiye akarima k’igikoni kuko ntabushobozi yarafite bwo kukubaka , akaba ashimira abaturage bamubaye hafi.

Murwanashyaka Claude ni Umukuru w’Umudugudu  wa Biryogo  , yagaragaje impungenge bahura nazo m’ugukangurira abaturage  gahunda ya leta yo kurwanya imirire mibi , aho agira ati:”Kubaka uturima  tw’igikoni  bumvako bitabareba ari uruhare rwa leta ikwiye kububakira”.

Yanagarutse   ku batangiye  kubaka uturima tw’igikoni  ko bagiye kubakurikirana bakaberecyera n’uko batwitaho bakabasha kubona umusaruro  ushobora kubafasha kwihaza kubijyanye no kubona indyo yuzuye.

Uburyo akarima kigikoni gategurwa

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *