Tanzania: Polisi yatatanyije abigaragambije basaba Afurika y’Epfo kurekura indege yafatiriye

Polisi ya Tanzania yatatanyije ibihumbi by’Abanya-Tanzania bigaragambyaga imbere ya Ambasade ya Afurika y’Epfo i Dar es Salaam bayisaba ko yarekura indege ya Air Tanzania iki gihugu cyafatiriye.

Indege yo mu bwoko bwa Airbus 220-3 ya Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, Air Tanzania, yafatiriwe n’ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo mu cyumweru gishize nyuma y’icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Johannesburg.

Impamvu y’ifatirwa ry’iyi ndege ni uko Tanzania yananiwe kwishyura indishyi z’akababaro zingana na miliyoni $33 yaribereyemo umuhinzi iki gihugu kigeze gufatira ubutaka bwe mu myaka ya 1980.

Iki cyemezo cyarakaje abaturage ba Tanzania ndetse abigaragambya bibutsaga Afurika y’Epfo ko Tanzania yabafashije kwigobotora ingoyi ya ba gashakabuhake hagati y’imyaka ya 1960 na 1990.

BBC yanditse ko abigaragambya bumvikanye bavuga amagambo ati “Turashaka kugarurirwa indege yacu.’’

Umwe muri bo yari afite icyapa cyanditseho ngo “Mwibuke ko twatanze amafunguro, ubutaka n’ubushobozi ku mpirimbanyi zanyu z’amahoro ariko uyu munsi Perezida Cyril Ramaphosa ari guha urwaho abanzi bacu ngo badushyire hasi. Nimurekure Airbus yacu.”

Umuyobozi wa Polisi i Dar es Salaam, Lazaro Mambosasa, yavuze ko abapolisi bataye muri yombi bamwe mu bigaragambyaga imbere ya Ambasade ya Afurika y’Epfo.

Yasabye Abanya-Tanzania gutuza mu gihe hategerejwe icyo abanyamategeko ba Tanzania bari muri Afurika y’Epfo bazageraho ngo iyi ndege irekurwe.

Umuhinzi wo muri Afurika y’Epfo bivugwa ko yatumye indege ya Air Tanzania ifatirwa bivugwa ko ari umwimukira wakumiriwe kwinjira muri Tanzania kubera gusaba ibyo yagombaga guhabwa; guverinoma yamwishyuye igice cy’indishyi nyuma yuko umurimo n’ibikoresho bye byari bimaze gufatirwa.

Indege ya Air Tanzania yafashwe nyuma y’amezi abiri gusa iyi sosiyete itangiye ingendo zayo zerekeza muri Afurika y’Epfo.

Air Tanzania iri kwiyubaka kuko mu 2015 ubwo Perezida John Pombe Magufuli yajyaga ku butegetsi yari ifite indege imwe; kuri ubu zimaze kugera ku munani.

Si ku nshuro ya mbere indege ya Air Tanzania yafatiriwe kuko mu 2017, Ikigo cy’Ubwubatsi muri Canada, Stirling Civil Engineering, cyafashe indege nshya yo mu bwoko bwa Bombardier Q400 muri Canada kubera umwenda wa miliyoni $38.

Iyi ndege yarekuwe muri Werurwe 2018 nyuma y’ibiganiro byahuje icyo kigo na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania n’Intumwa Nkuru ya Leta.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *