Karongi: Abagore bakora umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu bagizweho ingaruka na covid-19

Kuva mu Rwanda hashyirwaho  amabwiriza akubiyemo ingamba  zo kwirinda  Covid-19 ,  imirimo myinshi yabyaraga inyungu igahagarikwa  ndetse abakozi benshi bagasabwa gukorera mu ngo mu kwirinda kwandura no gukwirakwiza  iki icyorezo ,  henshi mu nzego zose ubukungu bwarahungabanye , birushaho kuzamba kuri ya miryango yari isanzwe itunzwe no kubona icyo kurya  ari uko  yahagurutse  ikabona icyo ikora  , ari nako byagendekeye imiryango yo mu karere ka Karongi  igizwe  n’abagore bakoreraga umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu.

Covid-19 nk’intandaro yo guhagarika uburobyi  mu Kivu  , byadindije iterambere ry’umugore wari utunzwe  nabwo

Anonciata  Mukandizihiwe  utuye mu murenge wa Rugabano , akagali ka Mukimba  mu mudugudu wa Rugabano , yemeza ko ibihe  bibi bakururiwe n’icyorezo cya Covid-19 byashegeshe ubukungu bwabo kugeza n’ubwo kubona ibitunga imiryango yabo bihinduka ingorabahizi kuri bo.

I bi abishingira ahanini ku mpamvu yo kuba bari batunzwe n’umwuga w’uburobyi , bakaba barawukoreraga mu kiyaga cya Kivu baroba amafi ndetse n’isambaza , nyamara kuva Covid-19 yakwaduka ibintu bikaba byaratangiye kuzamba.

Yagize ati “ Ubusanzwe twarobaga mu kiyaga cya Kivu ari cyo kidutunze tukabasha kwicyenura tubikesha umusaruro w’amafi n’isambaza twabonaga ku bwinshi  , tukabigurisha haba mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , ariko kuva Covid-19 yaduka imipaka yarafunzwe n’ibikorwa byacu bihagarikwa mu bihe bitandukanye kubera zimwe mu ngamba twashyiriweho mu kwirinda , bituma twugarizwa n’ubukene , ibintu tubona  ko byatugizeho ingaruka cyane ”.

Yongeyeho  ati “ N’ubwo muri aya mezi  twabaga dufunze kugirango amafi yiyongere twarategerezaga  ariko twabaga twarizigamye amafi cyanga isambaza yewe ni ndugu ,  tukabicuruza mu mezi abiri babaga barafunze ikiyaga  ,  bityo ubukungu ntabwo bwahungabanaga”.

Ubusanzwe gahunda yo  guhagarika uburobyi  iba  igamije guha amafi umwanya wo kongera kororoka no kongera umusaruro.

Mutuyimana  Valelie   utuye mu  mudugudu  wa  Kimana  akagari  ka Kibirizi  mu  murenge  wa Rubenge nawe avuga ko   Covid-19 yamugizeho  ingaruka ikomeye kubuzima bwe n’umuryango .

Yagize ati “ Kuva nkiri umwana  niyizi ndi mukiyaga  cya Kivu  noga , aho maze gukurira nakoraga amarushanwa yo  gutwara ubwato ngashya yewe nakoga  abandi nkabahiga nkaza kumwanya wambere nkongeraho no kuba nsanzwe ndi mu bagore bakora umwuga wo kuroba mu kiyaga “.

Yongeyeho ati “ Covid-19 ya dukomye mu nkokora  ntitukijya  mukiyaga kubera kwirinda ko twakwanduza ibinyabuzima biri mu mazi , bityo bashyiraho itegeko ryo kutajya kuroba , bituviramo   kubura  aho twakorera  siporo yatumaga turushaho kugira ubuzima  bwiza  cyane ko  nubwo twabaga turi mukazi ko kuroba   twabaga tugorora n’umubiri none kurubu ingingo ziba ziturya bamwe barwaye rubagimpande , ndetse   n’imirire  nayo yarahindutse  kuko  twari tumenyereye  gutahanira abana amafi cyangwa isambaza  none , niyo uhuye  nabazicora (abazibona kuburyo bwa magendu) iyugize amahirwe ukababona usanga ifi yihagazeho.

Twahirwa Ephraim   nawe  n’umwe mu bagabo  bakoraga umwuga w’uburobyi  mu kiyaga cya Kivu  nawe wemeza ko Covid-19 yabangamiye iterambere ryabo , aho kuri ubu yahisemo gukora umurimo wo guhereza abubatsi (Umuyedi) ku bw’amaburakindi , akaba yinjiza gusa amafaranga 1.500 y’u Rwanda ku munsi kugirango abone igitunga umuryango we , mu gihe mbere iyo yarobaga yabashaga kwinjiza agera kumafaranga y’u Rwanda 20.000 ku munsi.

Mukase Valentine, Umuyobowi w’Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , yabwiye ikinyamakuru  imenanews.com  ko abagore bakora akazi k’uburobyi bwo mukiyaga cya kivu   bakora akazi kabo neza kandi  bakanoza uwo umurimo  ,  ndetse niyo  habayeho amarushanwa yo  mu mazi aribo baza kumwanya wambere.

Yagize ati “Abagore  bakora imirimo y’uburobyi  mu kiyaga cya Kivu bazi kugashya cyane yewe bambukana n’imizigo bayijyana muri Congo  ,ni abacuruzikazi twemera ko ibyo bakora babiha agaciro  bikanabaha  amafaranga , nuko muri bino bihe isi yose itorohewe n’igihugu cyacu kirimo ,  nabo bagizweho ingaruka  zikomeye  m’urwego rw’ubuzima ndetse n’urwubukungu”.

Mukase Valentine, Umuyobowi w’Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage 

Yongeyeho ko  hari ingamba zirimo gufatwa mu rwego rwo kuzahura imirimo imwe n’imwe yari yaragizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 , bityo ko nabo bazongera kwibona mu bihe byiza bakabasha  kuzamura imibereho yabo.

Iyo umusaruro w’isambaza wagenze neza hashobora kurobwa izingana na toni 500 mu cyumweru , bivuze ko ku kwezi harobwa toni 2.000 , naho ku mwaka zikarenga toni 20.000.

Muri rusange , umunyarwanda abarirwa ko arya ibilo 2.5 Kg by’amafi ku mwaka , gusa uru rugero rukaba rukiri hasi cyane ugereranije no mubindi bihugu byo muri Afrika  y’Iburasirazuba, aho umuturage abarirwa ko arya ibilo nibura 6Kg.

Iyo ibihe byagenze neza  umusaruro w’ Isambaza  ushobora kuzamuka bitanga icyizere

 

 

 

                                             

 

 

By:Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *