Mu Rwanda hateganijwe inama mpuzamahanga yiga ku mirire.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 kugeza kuwa 29 Kanama, 2019 , I Kigali hazateranira inama mpuzamahanga yiga ku mirire myiza muri Afurika.

Ni inama yateguwe n’Urugaga rw’amashyirahamwe y’inzobere mu mirire myiza mu bihugu bya Afurika (FANUS) rukaba rugiye gukorera inteko rusange yayo ya kane i Kigali mu Rwanda.

Bamwe mubaterankunga bakuru  b’iyi nama harimo Purifying Weze ikubiyemo  umushinga “Hinga Weze” watangijwe k’ubufatanye n’Ikigo k’Igihugu  gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kunkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), ukaba wibanda k’ubuhinzi no kunza imirire.

iyi nama izaba  ifite isanganyamatsiko igira iti “Gushyira mu bikorwa imirire myiza hagamijwe kugera ku ntego z’iterambere rihamye  muri Afurika” yitezweho kuzaba umwanya mwiza wo guhana amakuru ku miterere y’ikibazo cy’imirire muri Afurika no ku Isi muri rusange.

Iyi nama kandi izibanda cyane ku kibazo cy’igwingira ry’abana nk’ikibazo gikomereye urwego rw’ubuzima muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Izaba ari n’umwanya wo kugaragaza imihigo ibihugu byagiye byesa mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi, ndetse ikazaba n’amahirwe yo gusangizanya ubunararibonye  bwerekana uburyo bwiza ibihugu bimwe byagiye bikoresha mu kurwanya iki kibazo kizwiho kugira ingaruka nyinshi zirimo n’igwingira rya hato na hato cyane ryibasira abana .

Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’inzobere mu mirire mu Rwanda Dr. Christine Mukantwali yavuze ko u Rwanda ruzungukira byinshi muri iyo nama mu buryo butandukanye, ko yaba abafata ibyemezo, abashyiraho amategeko, ndetse n’impuguke iyi nama izababera umwanya wo kunguka ubumenyi bugezweho buzatangwa n’impuguke zitandukanye zizayitabira.

U Rwanda kandi narwo ruzasangiza abandi icyo rwakoze mu kugabanya ikibazo cy’imirire mibi ibindi bihugu bibe byarwigiraho nk’igihugu  cyagerageje  guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi hano muri Afurika.

U Rwanda rwatoranijwe kwakira iyi nama bitewe n’imiyoborere myiza rufite ndetse n’ubushake bwa politiki rugaragaza mu kurwanya uburyo ubwo aribwo bwose bwatera imirire mibi.

Nubwo ikibazo cy’abana bagaragaraho imirire mibi cyagiye kigabanuka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara haracyari urugendo rwo kurandura iki kibazo burundu.

Hari ibihugu byageze ku ntambwe ikomeye mu kurwanya iki kibazo, birimo u Rwanda nkuko ubushakashatsi bwakozwe mu 2014 bubigaragaza , u Rwanda rwagabanije ikibazo cy’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu kuva ku kigereranyo cya 51% kugera kuri 38% mu 2015.

Muri Ghana iki kibazo cyagabanutse kuva kuri 20% kugera kuri 13% hagati ya 2008 na 2013 naho muri Namibia cyavuye kuri 37 kugera kuri 13% hagati ya 2007 na 2003.

Iyi nama ya FANUS iba buri myaka ibiri ahanini yibanda ku kureba ikibazo cy’imirire muri Afurika n’impamvu zacyo, ikaba igiye guhuriza hamwe inzobere mu mirire ndetse n’abantu batandukanye bafite byinshi bazi  mu gushyira mu bikorwa inyunganizi zituruka muri leta, imiryango itegamiye kuri leta, ibigo by’ubushakashatsi, amashuri ndetse n’abikorera bazaba baturutse ku isi hose.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *