Rwanda: Ijambo Rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Risoza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano 19

Tariki 24 Mutarama nibwo hasozwaga inama y’igihugu y’umushyikirano. Isanzwe iba buri mwaka ubu ikaba yariri kuba kunshuro ya 19, ubwo Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yasozaga Inama y’umushyikiira yagiriye inama urubyiruko ndetse n’abandi kudatinya gutangira business kuko ingaruko zo kudakora arizo mbi kurusha izo uhura nazo igihe utangiye business.

Nyakubahwa Perezida Wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yashimye uko Iyinama y’Umushyikirano yagenze muri rusange, yewe ko yagenze neza kurusha izi zayibanjirije bityo byerekana ko abanyarwanda tumaze guterimbere ariko nanone ntitwumve ko twamaze kugera iyo tujya, dukomeze gushyiramo imbaraga bityo n’inama y’ubutaha nayo izagende neza.

Bimwe mu bibazo Nyakubahwa yasoje byari bimubajijwe harimo ikerekeye kuba atakitabira umupira w’amaguru nkuko mbere byari bimeze, nuko asubiza agira Ati,” Bimwe mubyambujije ku garuka kureba umupira nuko hari bimwe biri mu mupira bitagenda neza.

Nyakubahwa Perezida Kagame Paul Ati. “Hari umutoza watozaga ikipe y’amavubi ubwo yasezeraga yavuzeko adashaka kuba arihano ahembwa amafaranga y’ubusa kuko we nk’umutoza aratoza ariko abakinnyi nabo aho bari buri wese abari kuvuga ibye nawe ari gutoza, ikindi nuko nagiye numva ko mu mupira harimo amarozi ugasanga ikipe itsinze hejuru y’amarozi, ruswa n’ibindi.

Ibyo rero nibikemuka nzongera ngaruke muri stade kandi nibyo nifuza kubona sport, umupira w’amaguru bitera imbera muri rusange.

Yasoje ashishikariza Abanyarwanda bose n’Afurika muri ko nta mpamvu zo kumva ko abantu baturutse ahandi baza bakatugirira imbabazi (m’uburyo bwo gufasha) kuko natwe turashoboye.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *