Amagambo Akarishye Perezida Wa Rayon Sport Yabwiye Abashatse Kumukubitira Kuri Stade

Perezida wa Rayon Sport muburakari bwinshi abwiye abashaka kugarura umwuka mubi ndetse no gukubita abantu muri stade ngo nuko ikipe itsinzwe  ko bitazashoboka.

jean Fidèle Uwvayezu, Perezida w’kipe ya Rayon Sport

Perezida wa Rayon Sport Jean Fidele Uwayezu mu kiganiro n’itangazamakuru kuruyu wa mbere tariki 15 Mutarama yatangaje byinshi byaho Rayon sport yahoze ndetse naho iri ubu, avuga nokubasha kongera kuyisubiza ahoyahoze kubera ko ibyo bayikoragamo batakibibona.

Perezida Jean Fidele Ati. “Mbere muri Rayon Umuntu yashoboraga kuba yakwigurira umukinnyi kugeza ubwo natangajwe no kubona abantu benshi mu gihe cy’igura n’igurishwa ry’abakinnyi buri wese avuga ngo mfite umukinnyi, mfite umukinnyi, ariko ibyo nasanze bidashoboka nuko turabihagarika.”

Perezida wa Rayon akomeza avuga ko ubwo bari k’umukino wa Gasogi warurangiye umufana yashatse kuba kubita arikumwe na SG ariko we akabihuza no kuba abazanaga abakinnyi bafite icyo bari bubakureho aribyo bitaga “injawulo” ko we iryo jambo ntaniryo yarazi.

Uwayezu Jean Fidele Ati. “Abo bakoraga ibyo iyo babonye batakibikora birabababaza ugasanga aho bari bari mu manama yo gushaka gusubiza Rayon aho yariri, ndetse no gushaka ku nkubita hamwe na SG ngo nuko twatsinzwe, Ubwo buterabwoba bugarutse ngo uje gukubita abantu muri stade ako kajagali mu Rwanda karacitse.”

Yongeyeho Ati. “Ese APR nitsindwa abafana bazaza bafate Colonel Richard bamukubite, ese aba Gasogi bazazamuka bakubite KNC? Ntago bishoboka Rayon siyawe niya twese arinaho mpera mbwira abafana ba Rayon kugira umucu (Discipline) kuko ntibafite uburenganzira bwo guhohotera umufuna windi kipe cyangwe se hagati yabo kuko inzego z’umutekano zirahari.

Yasoje Agira abafana inama yo kutagwa mu mitego yababashuko kuko barabashora aho batazabakura mbere yo kuba umuRayon tubanza kuba Umunyarwanda turangwe rero n’indanggaciro kuko Rayon turangwa no kubaka Igihugu, Dukora Umuganda, Dufasha Abatishoboye, Turatsinda, Tugatsindwa kandi tugakunda bagenzi bacu, Uwo niwe mu Rayon Nyawe, Uwumva ayirambiwe asezere agende abo bazana amacakubiri bayajyane ahandi, Bityo Rero Ndabasaba Reka twogushyigikira ibikorwa nkibyo.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *