“Muri Gasogi Ntagaraho Kuza Kuryama Ukagona Ahubwo Naho Kuza Ugakora” -KNC

muyobozi wa Gasogi United yishongoye kuri Rayon Sport nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1, mu mukino wa shampiyona wo kumunsi wa wo kwishyura.

Tariki 12 Mutarama 2024 ku masaha ya nimugoroba kuri Kigali Pele Stadium nibwo aya makipe abiri yesuranaga bizakurangira Gasogi United yegukanye itsinzi ku bitego 2-1.

Mbere yuyu mukino hagati yaya makipe perezida w’abafana ba Rayon Sport Claude, Yari yatangaje ko ikipe ya Gasogi bari buyinkwe nka mazi.

Claude Ati. “Ku munsi w’umukino tuzaba twakiriwe kumukino ariko nubundi ni nkaho tuzaba twiyakiriye kuko abafana ba Gasogi bagera kuri bangahe ntago bazadukanga byanze bikunze tugomba gutsinda.”

Nyuma y’umukino urangiye Rayon idatsinze abafana ba Rayon nti byabashimishije nuko bumvikana mu majwi aranguruye bavuga bati,” Rayon nta mutoza dufite uhari yaje kwiga kandi Rayon ntago ari ikipe bigiraho kuko uyu nguyu na Rayon y’abagore ntago twayimuha, niyirukanwe, niyirukanwe. Abandi bati niba ari ugutoza agatsindwa natwe nayiduhe tuyitoze kuko twabishobora.

KNC, Umuyobozi mukuru wa Gasogi United nyuma yuko atsinze avuga ko ubundi Rayon yagize amahirwe kuko yari gutsindwa nk’ibitego 5 ubundi ikareba aho ijya.

KNC Ati. “Ati Rayon yagize amahirwe kuko kugeza ubu hari abakinnyi benshi batagize amahirwe yo gukina kuko batarabona ibyangombwa kandi ikindi amazina akomeye ntago ariyo akina hari abo twirukanye bari bafite amazina aremereye tuza abana bato murabona nkuy’umwana wa tsinze ibitego bibiri ni mushya.

KNC Yasoje avuga ko ubu muri Gasogi ntago arahantu ho kuza ukaryama ukagona ahubwo ni ahantu ho kuza ugakora.

Ibitego bya Gasogi byatsinzwe na Kabanda uko Ari 2 byombi ndetse hari nikindi cya 3 yatsinze bakacyanga.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *