Kaminuza ebyiri zo muri Kenya zigiye gufunga imiryango mu Rwanda na Tanzania

Leta ya Kenya yategetse ko Kenyatta University na Jomo Kenyatta University zifunga amashami yazo akorera i Kigali mu Rwanda na Arusha muri Tanzania kubera gutanga uburezi budafite ireme.

 

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho ku wa Kabiri, komisiyo ishinzwe amashuri ya Kaminuza muri Tanzania itegetse ko kaminuza 19 harimo ebyiri za Kenya zitemerewe kwakira abanyeshuri bashya mu ntangiro z’umwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri, kubera raporo yakozwe ikazishyira ku rutonde rw’izitanga uburezi budafite ireme.

The Eastafrican dukesha iyi nkuru yanditse ko umunyamabanga wa Leta ya Kenya ushinzwe uburezi Fred Matiang’I, yandikiye abayobozi b’izo Kamnuza abamenyesha ko batemerewe kuguma gukora.

Muri iryo tangazo, akomeza asaba ko inama y’igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza ikurikirana iki kibazo ikamenya ko zitagikora.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Kenyatta University, Prof Paul Wainaina, yemeje ko amashami yayo mu Rwanda na Tanzania agiye gufunga.

Yagize ati “Twahawe ayo mabwiriza kandi Kenyatta University yatangiye kwitegura gukurayo ibikoresho byayo no gufunga.”

Perezida wa Tanzania John Magufuli, yashyize umukono ku cyemezo cyo gufunga ayo mashami muri Tanzania, avuga ko ari ukurengera inyungu z’igihugu.

Ishami rya Kenyatta University iheruka gufungura mu Rwanda ryatwaye amadolari asaga miliyoni eshatu n’ibihumbi 700 y’Amerika naho irya Arusha ritwara ibihumbi 530 by’amadolari y’Amerika.

Ishami rya Jomo Kenyatta University mu Rwanda ryafunguwe mu 2012 ritwaye amadorali ya Amerika ibihumbi 210 naho irya Arusha mu 2010, ritwara ibihumbi 100.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *