Gisagara: Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda yoroje abaturage inka 20

Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda Ron Adam, yoroje abaturge bo mu Karere ka Gisagara inka 20 yabashyikirije mu ruzinduko yagiriye muri ako Karere ku wa Kane tariki ya 24 Kamena 2021. Yashyikirije abaturage izo nka mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Ambasaderi Ron Adam yavuze ko yishimiye gushyikiriza abaturage 20 inka bagenewe na Leta ya Isiraheli binyuze mu Kigo gishinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu Iterambere (MASHAV-Israel) mu gushyigikira gahunda ya Leta ya Girinka Munyarwanda.

Yabwiye abashyikirijwe inka ati “Naturutse i Yeruzalemu ku butaka butagatifu mbazaniye inka, na zo ni intagatifu. Nishimiye kuzibazanira, ubu nabaye umufatanyabikorwa wanyu. Tuzakorera hamwe, kandi twihuse tuzagera ku ntego y’ubukire.Ni ubwa mbere tuje, kandi tuzagaruka. Twiteguye guzasangiza aka Karere ibyo tubarusha haba mu bijyanye n’ubuhinzi, gucunga neza amazi bigeza ku musaruro mwiza, kwita ku musaruro, n’ibindi”.

Mu bo yashyikirije izo nka harimo umubyeyi Muhoza Eugénie ufite uruhinja rw’amezi abiri, wishimira ko yahawe inka y’imbyeyi yaraye ibyaye, akaba yishimira iziye igihe kuko igiye guhita imuha amata akeneye nk’umubyeyi ndetse n’ifumbire byose bigira uruhare mu iterambere ry’umuryango.
Uwo mubyeyi akimara gutombora inka y’imbyeyi nubwo n’izindi zihaka yagize ati “Natomboye inka yabyaye, ndishimye cyane. Ni umugisha uturutse muri Isiraheli nk’uko Ambasaderi yabivuze. Najyaga mbona abaturanyi nanjye batera imbere babikesha inka nkibaza niba nanjye bizangeraho none birashobotse. Umugisha nagize ndusha bagenzi banjye ni uko mpita nywa amata kandi ni ingenzi ku buzima bwa njye n’ubw’umwana wanjye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, yashimye Ambasaderi Ron Adam waje gushyigikira urugendo rw’iterambere ry’abaturage b’ako Karere, n’iry’u Rwanda muri rusange.
Meya Rutaburingoga yagize ati: “Iyo twitegereje uko inka yagiye ihindura imibereho y’abari mu bukene bukabije ubu bakaba bifashije, dufatiye ku kuba 90% by’abatuye Akarere kacu batunzwe n’ubuhinzi, kandi tugendeye ku kuba amatungo magufi atihutisha iterambere nk’amaremare, dufite intego y’uko umwaka wa 2022 uzasiga Abanyagisagara bose bafite inka.”

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *