AmakuruIyobokamanaUtuntu n'utundi

Niki Wamenya Ku Kabari k’ Ababikira Aho Nabo Bagakoramo Ubwabo

Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, ni iy’Ababikira bo muri kiliziya gatolika bafunguye akabari mu ngoro ya kera yo mu . majyaruguru ya Esipanye, yubatswe mu kinyejana cya 11 yitwa “Romanesque”, kugira ngo bajye babwiriza ubutumwa bwiza abaje kwica akanyota ndetse no gusura iyo nyubako.

Umubikira Guadalupe wavukiye i Miami ariko Ubu akaba abarizwa muri espanye yavuze ko abantu benshi batekereza ko bitangaje gufungura akabari Ari abihayImana, Ariko ko Burya kunywa inzo ntago aricyaha.
Avuga ko akabari ari umuryango ufunguye kuri bo Kugirango batambutse ubutumwa bwiza.

Uwahageze bwambere aje kwiyakira yavuze ko ibyo yabonye Ari byiza Kandi ntahandi azongera gusohokera
Maria Elena Saez (umukiriya) yagize Ati. ” Narishimye Kubona ababikira bambaye neza bari guseriva mukabari Kandi nabonaga bishimiye yewe na serivise zabo zari nziza, muri macye Batanga amahoro n’ibyishimo.”
Nyuma yo gufungura aka kabira muri weekend yambwiye ko, aba babikira bakoze akazi ko kwakira abakiriya bambaye imyenda yo hasi Isanzwe bakorana mukazi ariko Hejuru bari tandiya ibyo bakunze kwita “ivara” nkuko basanzwe babigenza, ubundi bakirana ikaze ababagana.

Aba babikira bo muri Hermanas Peregrinas de la Eucaristia bafashe imirimo yo muri aka kabari gaherereye hanze y’umujyi wo muri Basque witwa Vitoria bakambuye abitwa Benedictine monks, bifuje ko ba kavukire aribo bagakoramo.

Aba ba monks bari batuye hano kuva mu mwaka wa 1923 ariko bagiye muri Nzeri 2022 kubera impamvu zirimo no gusaza.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *