AmakuruPolitikiUncategorized

Ibyo buri Munyarwanda uzatora yamenya mbere y’amatora ya Perezida wa Repubulika

Harabura iminsi itandatu ngo abanyarwanda bangana na 6 897 076 bitabire amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku wa 3 no ku wa 4 Kanama uyu mwaka. Komisiyo y’Amatora (NEC), yagaragaje ibyo buri Munyarwanda uzatora akwiye kumenya mbere yo kwitabira aya matora.

Ni gute namenya ibiro by’itora nzatoreraho?

Komisiyo y’Amatora itangaza ko 96% by’ibiro by’itora byakoreshwaga mu matora yabanje bitahindutse. Birashoboka cyane ko aho watoreye hatahindutse.

Niba uzatora yarimutse akaba ataramenya aho azatorera, yakwitabira Umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu akabasha kuhamenya kuko ibikorwa byawo bikorerwa ahazabera amatora.

Ese nkeneye ikarita y’itora ngo mbashe gutora?

Niba ufite ikarita y’itora ni byiza, ariko niba warayitaye ushobora gukoresha indangamuntu mu gutora niba wanditse kuri lisiti y’itora.

Ibyiciro byihariye nk’abanyamakuru n’abashinzwe umutekano bari mu kazi, bashobora gukoresha amakarita yabo y’umwuga bagatorera aho ariho hose kubera imirimo bakora, gusa nabyo bisaba kuba bafite indangamuntu kandi basanzwe banditse kuri lisiti y’itora.

Ni iki nkora iyo ngeze ku biro by’itora?

Ugeze ku biro by’itora yerekana indangamuntu ye, ikarita y’itora hagakorwa ubugenzuzi bw’uko ari kuri lisiti y’itora, hanyuma akemererwa gutora.

Ndamutse nkoze ikosa ku rupapuro rw’itora, nahabwa urundi?

Oya, ugiye gutora aba afite amahirwe amwe ariyo mpamvu abatora basabwa kubisobanukirwa bakabiha n’umwanya kuko hataboneka impapuro z’itora zishobora gusimbura izapfuye.

Ni ryari urupapuro rw’itora ruba imfabusa?

Hari byinshi bishobora gutuma urupapuro ruba imfabusa birimo; kurushyira mu gasanduku rutatoreweho, rwanditseho ibindi bintu, rwatoreweho umukandida wakuwe kuri kandidatire cyangwa wahagaritswe, iyo ikimenyetso gikoreshwa mu itora kiri hagati y’abakandida babiri n’ibindi.

Ibiro by’itora bifungurwa, bigafungwa ryari?

Ibiro by’itora bifungurwa saa moya za mu gitondo bigafungwa saa cyenda z’amanywa.

Ntagiye ku biro by’itora hari uwundi ushobora kuntorera?

Ntabwo bishoboka. Buri wese agomba kwitorera nta gutuma.

Mfite ubumuga, ese nshobora gutora?

Yego, igihe cyose wiyandikishije kuri lisiti y’itora. Hashyizweho kandi ingamba zo gufasha abafite ubumuga butandukanye. Urugero hari inyandiko ya Braille ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona n’ibindi.

Ninde utemerewe gutora?

Abantu batemerewe gutora ni abatagejeje ku myaka 18, abatari kuri lisiti y’itora, umunyamahanga, impunzi, ufunzwe, uwambuwe n’inkiko zibifitiye ububasha uburenganzira bwo gutora akaba atarahanagurwaho ubusembwa cyangwa ngo ahabwe imbabazi zemewe n’amategeko.

Uwakatiwe burundu kubera ibyaha bya jenoside utararangiza igihano, uwahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana, gusambanya ku gahato.

Hari imyambaro yemerewe kujyanwa gutora?

Oya. Ushobora kugenda wambaye icyo ushaka ariko Komisiyo y’amatora ishishikariza abantu kugenda bambaye bibubahisha.

Abajya gutora barasakwa?

Gusaka bishobora kubaho bitewe n’ikigenderewe

Nshobora gufata ifoto y’itora ryanjye?

Wemerewe kwinjira mu bwihugiko ufite telefoni yawe ariko ntabwo wemerewe gufata amafoto urimo. Ntabwo wemerewe kwinjiramo harimo undi muntu cyangwa kwinjiranamo imbunda.

Ni bande bemerewe kuba bari ku biro by’itora?

Indorerezi ziyandikishije n’abahagarariye abakandida bemerewe kuba bahari ariko n’abandi bashishikarizwa kuhaba mu gihe cyo kubarura amajwi. N’abayobozi b’amatora bemerewe kuba bahari.

Amajwi abarurwa ate?

Amajwi abarurwa ako kanya nyuma ya saa cyenda amatora arangiye kandi bigakorwa mu ruhame.

Ni gute namenya ibyavuye mu matora?

Ku munsi w’amatora, hazatangazwa icyerekezo cy’ibizava mu matora nibura ku kigero cya 80%, ibi bisobanuye ko abanyarwanda bazarara bamenye uwatsinze ariko amajwi ya burundu azatangazwa nyuma.

Ngize ikibazo mu gutora nabaza nde?

Hari abakorerabushake bane muri buri mudugudu bashobora kugusobanurira buri kimwe. Niba uri hafi y’ibiro bya Komisiyo y’amatora, ushobora kujyayo kuko buri karere n’intara hari ibiro bya komisiyo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *