Nyarugenge:Basoje ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi mu birori byakataraboneka

Mu Igihugu hose kuva Tariki  ya 14 Nyakanga 2017, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahurira mu birori bidasanzwe   byo kwamamaza Umukandida  Nyakubahwa Paul Kagame,ari nako bose baba bamuvuga imyato kubera ibyiza yabagejejeho ,n'Iterambere yazaniye u Rwanda muri rusange, bamuhamiriza ko bamuri inyuma ,ndetse bakaba banategerezanyije igishyika umunsi nyirizina wo kumuhundagazaho amajwi ku italiki ya 4 Kanama uyu mwaka.

Kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2017 mu karere ka Nyarugenge Umurenge wa Kigali ahazwi nko kugiti k'inyoni naho byari bishyushye ubwo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari mu birori bisoza ukwamamaza kurwego rw'Akarere,bikaba byaranzwe n'ubwitabire kurwego rwo hejuru,n'abashyushyarugamba batandukanye.

Uhagarariye igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi muri Nyarugenge, Me Kayigirwa Telesphore,yahereye ku iterambere Igihugu kimaze kugeraho kibikesha imiyoborere myiza ya  Nyakubahwa Paul Kame , maze avuga ko abanyamuryango bose nta gushidikanya bafite icyizere ko ,Nyuma y'uko Paul Kagame azaba amaze kwegukana intsinzi,  byinshi  mubyo bamutegerejeho nta kabuza bazabibona.

Yagize ati “Nkabanyamuryango ba FPR Inkotanyi twizerako nyuma y'intsinzi y'umukandida wacu Paul Kagame hari byinshi twiteguye kugeraho kandi biganisha aheza Igihugu cyacu, harimo nk'ibikorwa  remezo birimo imihanda n'ibindi[…].”kandi Ubukungu bw'Igihugu cyacu buzihuta kurushaho.

Amatora y'umukandida kumwanya wa Perezida wa Repubulika,ateganijwe ku itariki ya 3 Kanama 2017 kubanyarwanda  baba mumahanga no ku itarikiya 4 kanama kubanyarwanda bari imbere mu Igihugu hose.

Abakandida biyamamarije uyu mwanya wo kuzayobora u Rwanda muri manda itaha y'imyaka 7 harimo Paul Kagame Chaiman  w'Ishyaka FPR Inkotanyi ,Frank Habineza watanzwe n'Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda,na Mpayimana Philippe umukandida wigenga.

Amafoto

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge bakoraniye gushyigikira Paul Kagame


Mubashyushyarugamba harimo n'ufite ubumenyi bwihariye kuri  Moto

Umuhanzi Kitoko Bibarwa ntiyatanzwe mu kwamamaza Paul Kagame

Isibo rigizwe n'abasaza bari babukereye mu kwamamaza

Isibo igizwe  n'abakecuru bategeye Paul Kagame urugori bati tuzamwitura agaciro yaduhaye 

 

 

 

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *