Koresha telephone yawe umenye Amakuru k’ubuzima bwawe- Eden Care

Eden care insurance irakangurira abaturarwanda Ku menya Amakuru ahagije k’ubuzima bwabo m’uburyo bworoshye hakoreshejwe telephone.

Eden Care Insurance n’ikigo cy’Ubwishingizi mu by’ubuzima gikorera mu Rwanda no muri Kenya cyatangiye mu mwaka wa 2020 ariko gitangira gutanga serivise muri 2023 aho gifasha abakigana kubona uburyo buboroheye mu buvuzi aho nibura buri Munyarwanda wese yajya abyuka mu gitondo mbere y’uko ajya mu yindi mirimo akamenya uko ubuzima bwe buhagaze yifashishije uburyo bushya bw’ikoranabuhanga cyashyiriyeho abanyamuryango n’abakiriya bacyo kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.

Ubwo Umuyobozi Mukuru wa Eden Care mu Rwanda, Kevin Rudahinduka, yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru yavuze kudushya ikigo Eden care giteganyiriza abanyamuryango bacyo.

Kevin Rudahinduka, Umuyobozi was Eden care mu Rwanda

Kevin Rudahinduka Ati. “Dukoresheje ikoranabuhanga turifuzako ubuvuzi bwagera Ku bantu bose m’uburyo bworoshye kuko icyo dushaka nuko umuntu yakoresha umwanya muto Ajya kwivuza ahubwo tukongera Igihe Amara ahura na muganga.

Kevin akomeza agita Ati. “Dukorana n’amavuriro atandukanye hirya no hino mu gihugu arenga 500 ndetse n’abanyamuryango barenga 4000 mubyiciro bitandukanye. Yasoje avuga ko iyi serivise ariya buri muntu wese Atari iyibigo bikomeye kuko ubuzima arubw’umuntu kugiti ke Kandi ko agomba no kumenya ubuzima bwe uko buhagaze.

Bruce Nelly ukorera Eden Care avugako kurubu hari ikipe iri kuzenguruka igihugu cyose ishaka amasezerano n’ibiginderabuzima kugirango n’umuturage wo hasi nawe yumvuko batamusize inyuma.

Nelly Bruce Ati. “Dufite urubuga(website) ushobora gusura ugahabwa serivise utiriwe uza Aho dukorera kutureba, ikindi Kandi nuko tubika Amakuru y’ubuzima bwawe k’uburyo niyo ugiye kwivuza ushobora guhera Ku makuru tuba dusanzwe dufite.

Eden care yashyizeho uburyo bwo guhemba abanyamuryango bayo Igihe bakurikije near gahunda bahabwa n’abaganga. Bimwe mubihembo bahabwa harimo kagabanyirizwa ibiciro muri gyms bakoreramo siporo, kugura I Kawa(coffee) koga(swimming) nibindi.

Ukoresheje telephone yawe ushobora kureba uko ubuzima bwawe buhagaze buri mugitondo nkuko ubyuka ureba message n’amakuru Aba agezweho kuruwo munsi.

Uwashinze ndetse akaba n’Umuyobozi wa Eden Care muri Kenya, Moses Mukundi

By: Bertrand MUNYAZIKWIYE

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *