Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari avuga ko nubwo bawizihije bari mu bihe bidasanzwe byatewe n’icyorezo cya COVID-19, ariko byerekanye ko abantu bose bashoboye ibikorwa by’ubutwari.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Paul Kagame yavuze ko igihe nk’iki ari umwanya mwiza wo kuzirikana Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama.

Yagize ati “Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.”

U Rwanda n’Abanyarwanda bizihije uyu munsi mu gihe hagiye gushira umwaka hageze icyorezo cya COVID-19 cyahinduye byinshi mu bikorwa by’imibereho y’abantu.

Uyu munsi kandi wizihijwe mu gihe Abanyarwanda bujuje ibyumweru bibiri bari mu ngamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo zirimo n’izashyize Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu rugo.

Perezida Kagame avuga ko iki cyorezo “cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.”

Ubusanzwe kwizihiza uyu munsi byajyaga birangwa n’ibikorwa binyuranye birimo kujya gushyira indabo ku gicumbi cy’Intwari kiri i Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, uw’uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *