Abantu batatu bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yavaga i Kampala igana i Kigali

Imodoka ya Sosiyete itwara abagenzi ya Trinity Express yavaga i Kampala yerekeza i Kigali, yakoreye impanuka i Kabare muri Uganda, batatu barapfa abandi 19 barakomereka.

Iyo mpanuka yatewe n’uko imodoka ya Trinity yagonganye n’ikamyo ifite Purake y’i Burundi, yerekezaga i Kampala mu rucyererera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

Byamaze gutangazwa iyo modokoka yari irimo abagenzi baturuka , mu gihugu cya Uganda 10, Abarundi umunani, Umunye-Congo n’Umunya-Kenya.

Amakuru amaze kumenyekana ari uko hapfuyemo batatu barimo abashoferi bombi na Kigingi wari kuri iyo kamyo.

Harimo 15 bakomeretse byoroheje, bane bakomeretse bikomeye barimo abanyarwanda batatu n’umurundi.

Hamaze  koherezwa Ambulance ijya gutwara abakomeretse kugira ngo bavurirwe mu Rwanda abandi bajyanwa ku bitaro byo muri Uganda.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *