Ibiryo gakondo byabaye ingutu Ku isahani y’Umunyarwanda

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma hari ibihingwa gakondo bitakitabwaho cyane ari uko akenshi bitakigaragara ku isahani y’Umunyarwanda umunsi ku munsi, avuga ko Leta yashyize imbaraga mu bihingwa byatuma abaturage babasha kwihaza mu biribwa.

Amasaka n’ibimwe mu biribwa bisigaye bigaragara hacye mu Rwanda

Abahinzi bagaragaza impungenge ku mbuto z’ibihingwa bita gakondo harimo amasaka, uburo, inkori n’ibindi bitandukanye ko birimo gukendera bityo bagasaba ko hagira igikorwa mu kwirinda ko Ibyo biribwa bizimira Burundi.

Mujawamungu Hilarie utuye mu Murenge wa Muko mu Karere Ka Musanze, yavugaga ko bimwe mu bibazo byugarije ubuhinzi bikwiriye gukemuka ngo harimo imbuto gakondo ziri gukendera agasaba ubuyobozi gushyiraho uburyo bwatuma zibungwabungwa.

Yagize ati “Imbuto gakondo twasaba ko zagaruka ubu ni amasaka, uburo ,ingano n’izindi ziri gukendera zibamo intungamubiri zigira igikoma kiryoshye zikanavura rimwe na rimwe. Ubu kugira ngo ubone imbuto y’uburo cyangwa inkiri,ntibiba byoroshye, nta bantu bakibuhinga, usanga ari umwe umwe mugace ku buryo hari impungenge ko zizagera aho zigacika.”

Nikuze Solange utuye mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza we yavuze ko imbuto abona ziri gukendera kandi zifite umumaro munini harimo amasaka aho ngo asigaye ahingwa n’abantu bake cyane.

Minisitiri Dr Musafiri yavuze ko izi mbuto zigihari zitari zakendera, gusa ngo zimwe mu mpamvu zituma Leta itakizitaho cyane ni uko zitakigaragara cyane mu ziribwa.

Minsitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yavuze ko Leta yashyize imbaraga mu bihingwa byatuma u Rwanda rubasha kwihaza mu biribwa, avuga ko nta byakendereye burundu

Yagize ati “Umuco urakura, igihugu kirakura, ibyo abantu baryaga kera ntabwo twavuga ko ari byo bazakomeza kurya ariko ntabikendera. Ibyo dushyira imbere ni ibyo Abanyarwanda barya kurusha ibindi, ariko nta na kimwe cyatakaye byose biracyahari mu ngero zabyo n’icyo bikora. Iyo uvuze ngo kwihaza mu biribwa hari ibyo baba barya kenshi, NISR itwereka Umunyarwanda ku isahani ye habaho iki buri munsi, ibi akaba ari byo dushyira imbere dutangaho nkunganire, amafumbire n’imbuto kugira ngo aribyo biboneka kenshi buri munsi.”

Minisitiri Musafiri yakomeje avuga ko nta byakendereye burundu ngo wenda biboneka gake ahubwo ari uko bitakiribwa cyane nk’uko byari bimeze.

Uyu munsi imbuto z’abahinzi zisigaye kuzimangana ahanini n’iterabwoba ry’imbuto ziganjemo ifumbire mvaruganda, Nubwo hari itandukaniro ritangaje hagati y’imbuto zabahinzi n’imbuto zinganda, abahinzi, abaguzi, abakozi ba leta n’abatari abenegihugu ntibasangiye umutimanama uhuza isano iri hagati ya sisiteme yo gutanga ibiribwa n’imbuto nziza kuko bishobora kuviramo akaga k’ubuzima bwa muntu biturutse ku gukoresha igihe kirekire imbuto ziva mu nganda.

Imibare yavuye mu ibarura ry’abaturage rya Gatanu igaragaza ko Abanyarwanda 53,4% ari bo bakora ubuhinzi, Leta ikaba yifuza ko ababukora barangwa n’ubunyamwunga.

By: Bertrand MUNYAZIKWIYE

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *