Rubavu:Abagabo 3 barashwe bari kwinjiza magendu ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu,Habyarimana Gilbert yavuze ko abasore 3 barasiwe ku mupaka w’u Rwanda na RDC atari abo mu mutwe wa FDLR, ahubwo ari abashakaga kwambutsa magendu mu gihugu banyuze mu nzira izi nyeshyamba zikunze gucamo.

Ku I saa mbiri z’ umugoroba zo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2019, abagabo batatu barashwe binjira ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bahita bapfa, abandi bafatirwa mu cyuho batabwa muri yombi.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yabwiye Ukwezi.rw dukesha iyi nkuru ko aba bagabo barasiwe hagati y’umurenge wa Cyanzarwe n’ uwa Rubavu bari kwinjiza magendu mu Rwanda.

Yagize ati “Abarashwe twasanze ari abasore bakomoka mu murenge wa Rubavu, bari kumwe n’ abandi bavuga ko hari ababakoresha mu kujya kubikorerera ibintu bakura hakurya”.

Meya Habyarimana yakomeje avuga ko abarashwe bari banyuze mu nzira y’umwanzi FDLR isanzwe inyura, asaba abaturage kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabashyiriyeho bakirinda ubucuruzi bwa magendu.

Yagize ati “Ntabwo ari FDLR mu by’ukuri ahubwo ni abaturutse mu nzira FDLR nayo inyuramo. Ubutumwa tugenera abaturage ni uko nta muntu wemerewe kwinjira aho umwanzi anyura cyangwa gukora ubucuruzi butemewe n’ amategeko.”

Aba bagabo batatu bari mu kigero cy’ imyaka 25 na 35 barashwe bahita bapfa, abandi batanu (5) bafatiwe mu cyuho ndetse banabwira ubuyobozi ko bafite abantu baba babatumye kubikorerera ibicuruzwa babivana muri Kongo.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *