Bitarenze Gicurasi 2024 Ibiti miliyoni 63 bizaba bimaze guterwa

Abanyarwanda basabwe gutera ibiti mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ndetse no guhangana n’amapfa akunze kwibasira bimwe mu bice by’igihugu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, Ibi yabivugiye mu muganda usoza ukwezi kw’Ukwakira 2023, wabereye mu Murenge wa Gashora ahatewe ibiti ku buso bwa hegitari 35.

Abaturage basabwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kwimakaza umuhigo wo gutera ibiti aho batuye.

Bavuze ko basobanukiwe byimbitse akamaro k’ibiti, biyemeza kubifata neza kugira ngo bizabyare umusaruro ufatika.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yavuze ko ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zikomeza kuba nyinshi ndetse zikibasira Bugesera kurusha ahandi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude

Yagize ati ” By’umwihariko iki gihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba Abanyarwanda bose barasabwa gutera amashyamba ndetse n’ibiti ahantu hose hagaragajwe igishushanyo mbonera, habungabungwa amashyamba atewe ndetse no kuyakorera neza kugira ngo atange umusaruro.”

Minisitiri Musabyimana yasabye abaturage kumva akamaro k’ibiti bakumva ko ibiti ari ubuzima bituma Isi iba nziza, ko bifata ubutaka bikaba n’isoko y’ubukungu.

Ati” Bikwiye kuba umuhigo wa buri muturage w’Umunyarwanda.”

Biteganyijwe ko muri Gicurasi 2024 hazaba hanze guterwa ibiti bigera kuri miliyoni 63.

By: Bertrand MUNYAZIKWIYE

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *