Ibiro by’ishyaka rya Agathon Rwasa i Bujumbura byatwitswe habura umunsi umwe ngo bitahwe

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 15 Kamena 2019, ibiro by’ishyaka CNL rya Agathon Rwasa byatewe n’abantu bataramenyekana bari bitwaje amapiki,imipanga n’ibibando barabitwika birashya bihinduka umuyonga.

Ubwo ibi biro bya CNL biherereye ahitwa Nyabiraba mu ntara ya Bujumbura,mu Burengerazuba bw’Uburundi byaburaga umunsi umwe ngo bifungurwe ku mugaragaro,byatewe n’aba bagizi ba nabi.

Ibi biro bya CNL byageragejwe gutwika bwa mbere kuwa Gatatu w’iki cyumweru n’aba bantu bataramenyekana bakomwa mu nkokora ariko bashize babigezeho mu ijoro ryakeye,barabitwika biba umuyonga.

Ishyaka CNL ribinyujije kuri Twitter, ryatangaje ko ribabajwe n’ibi biro byayo byatwitswe mu ijoro ryakeye.

Ryagize riti “Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ibiro by’ishyaka CNL i Bujumbura byatwitswe n’abantu bataramenyekana. Byari byabanje kugeragezwa bwa mbere kuwa Gatatu. Byagombaga gutahwa ku mugaragaro kuri iki Cyumweru.”

Abatangabuhamya bagize bati “Baziritse abashinzwe umutekano ndetse n’abayoboke ba CNL bashatse kwitambika ngo ibi biro bidasenywa nibwo bahise batangira gusenya no gutwika.”

Bamwe mu barinzi b’ibi biro baburiwe irengero ndetse n’abayoboke ba CNL bari biyemeje kujya gutaha ibi biro nubwo byasenywe bangiwe gutambuka kuko umuhanda waherekezaga wari wafunzwe na polisi.

Ntabwo abantu batwitse ibi biro baramenyekana gusa benshi baremeza ko ari Imbonerakure cyane ko zimaze iminsi zihohotera abayoboke ba CNL ndetse mu minsi ishize zatangaje ko zitewe ubwoba n’ukwiyongera kw’abayoboke b’iri shyaka ritavuga rumwe na CNDD FDD.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *