Nyarugenge: Babiri bafashwe bacuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Polisi yafatanye abagabo babiri ibiro bigera ku 145 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti.

Abo bagabo barimo umwe w’imyaka 38 y’amavuko wafashwe kuri uyu wa kane tariki ya 14 Kamena, apakiye amabuye ibiro 110 bya Gasegereti kuri moto , undi yafatiwe mu Karere ka Kayonza nawe afite ibiro 35 bya Gasegereti agiye kubigurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi, yavuze ko itabwa muri yombi ry’aba bagabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati “Twamenye amakuru ko hari moto iturutse muri Rutongo ipakiye amabuye ya Gasegereti bicyekwa ko yibwe mu ruganda ruyacukura rwa Rutongo.”

Uyu mugabo akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya Nyabugogo na moto ye, hakaba harindiriwe ba nyiri aya mabuye ko baza kuyafata.

Undi mugabo yafatiwe mu Karere ka Kayonza nawe apakiye amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti agiye kuyagurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

CIP Umutesi yabwiye abagitekereza ko bashobora kwitwikira ijoro bakajya gukora icyaha cyo gucukura amabuye, guca ukubiri nacyo kuko Polisi ifatanyije n’abaturage yahagurukiye gufata ababikora ndetse no kubashyikiriza ubutabera.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *