USA Isaba Ubutabera gufata inzu y’umuhungu wa Sassou Nguesso

Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika irasaba urukiko uburenganzira bwo gufatira inzu ihenze cyane y’umuhungu wa perezida wa Congo Brazzaville witwa Denis Christel Sassou Nguesso. Imurega ko yayiguze mu mafaranga ya leta yanyereje.

Nkuko tubikesha bagenzi bacu bo mu ishami ry’Igifaransa ry’Ijwi ry’Amerika badusomeye impapuro umushinjacyaha yashyikirije urukiko, inzu ya Denis Christel Sassou Nguesso iri mu mujyi wa Miami, muri leta ya Florida, mu majyepfo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ifite agaciro k’amadolari arenga miliyoni eshatu. Abashinjacyaha bavuga ko Christel Sassou Nguesso yayiguze mu 2011 mu mutungo yibye ikigo cya leta ya Congo gishinzwe ubucukuzi bwa peteroli, Société nationale des pétroles du Congo, SNPC mu magambo ahinnye.

Bemeza ko uyu mugabo w’imyaka 45 y’amavuko afite ingeso kamere yo kunyereza umutungo wa rubanda akawujyana ku makonti ye bwite mu mabanki ari mu mahanga, abifashijwemo n’abategetsi b’igihugu cye n’abo mu mahanga. Bati: “Hagati y’umwaka w’2009 n’uw’2016, twashoboye gukurikirana neza akayabo k’amadolari arenga miliyoni icumi yanyereje aza kuyahisha muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ahaza kenshi akoresheje pasiporo zitandukanye ziriho n’amazina atandukanye. Hari n’ubwo aba afite n’inoti mu mavalisi ye, n’umunsi umwe twamufatanye amadolari ibihumbi ijana yari yitwaje.”Urukiko ruzatanga umwanzuro warwo mu mpera z’iki cyumweru.

Ariko muri ibi byose, Denis Christel Sassou Nguesso na se umubyara Denis Sassou Nguesso bo ntibakurikiranwe n’ubucamanza bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ariko rero, usibye hano muri Amerika, umuryango wa Perezida Denis Sassou Nguesso, nawe ubwe, bafitanye ibibazo n’ubucamanza bw’Ubufaransa, bubarega kunyereza umutungo utubutse wa leta mu nyungu zabo bwite.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *