Ijambo Rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Atangiza Kwibuka Ku Nshuro Ya 29 Jenoside Yakorewe Abatutsi

Perezida Paul Kagame yatangije icyumweru cy’icyunamo, ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko mu mateka yabaye, Abanyarwanda bagize imbaraga z’uko nta we uzababwiriza uko babaho, cyangwa ngo abazanemo amacakubiri.

Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutangiza icyunamo n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ijambo rye, Perezida Paul Kagame yarivuze mu Cyongereza, avuga ko bigoye kugira icyo avuga nyuma y’ubuhamya bwatanzwe, ndetse n’ibihamya by’amateka byagarutsweho na Minisitiri Bizimana Jean Damascene.

Gusa, Perezida Paul Kagame yavuze ko ukuri kuri mu byavuzwe. Ati “Ushobora kwiruka, ariko ntushobora kwihisha, ntaho kwihisha uku kuri kw’aya mateka yacu. Nabo bavuga ibyo bashaka kuvuga, baravuga, ndetse bagakora ibikorwa bashaka gukora ariko ukuri ni uko nta hantu bazabona ho kwihisha.”

Perezida Paul Kagame mu ijambo rye yahitishijemo abantu hagati “yo guhitamo kuba umuntu mwiza, no guhitamo kuba umunyakuri”.

Ati “Icyiza ni uguhitamo kuba mwiza, kuko uzahora ufite ukuri.”

Yagarutse ku nzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko abantu babuze ubumuntu (kuba mwiza), kandi ari cyo umuntu yagombye guharanira buri munsi.

Yavuze ko uyu munsi ari uguha agaciro mu buryo buhoraho igitambo cy’abishwe muri Jenoside, no ku barokotse Jenoside kwibuka abantu bose twabuze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bivuze ko abantu bishwe bitewe n’abo bari bo.

Ati “Nta muntu n’umwe hano, n’ahandi ku isi wahisemo kuba uko ari, nta wahisemo uko ubwoko bwe, umuryango arimo,.. hari ibintu byinshi duhitamo, wahitamo idini, ariko ntabwo wahitamo kuba umuntu wo kugirirwa nabi. Mu by’ukuri na bo babagiriye nabi ntibahisemo kuba muri iryo tsinda, cyangwa ibisa n’ibyo. 

Biragaragara ko ibikomere bikiri birebire, ariko Abanyarwanda mwese ndabashimira ko mwanze kuba abarangwa n’aya mateka ababaje, abantu bahisemo guhindura paji nshya, bajya imbere,  bava mu kurira, …abantu bahisemo kureka byose, ndetse abantu biteguye, bafite ubushake bwo gukora ibikomeye, kimwe muri ibyo ni ukubabarira, ariko byiza ntidushobora kwibagirwa.”

Hacanywe urumuri rw’icyizere

Perezida Paul Kagame yakomoje ku buhamya bwa Eric avuga ko na we ku byamubayeho, yabashije kubabarira, ati “biratangaje.”

Yanenze abashaka kuvuga amateka uko atari ko ari ko batagira isoni.

Ati “Ariko dufite ubuzima bwacu bwo kubaho twese, nta muntu n’umwe, n’umwe, uwo ari we wese uzaduhitiramo uko tubaho ubuzima bwacu. Dufite imbaraga, zizewe zavuye muri aya mateka zitubwira ko, nta na rimwe tuzemerera umuntu wundi uwo ari we wese kutubwiriza uko tubaho ubuzima bwacu, urwo ni u Rwanda rwa none.

Turi abantu barezwe, baciye bugufi, tuzi aho twavuye, tuzi abo turi bo, turumva, hanyuma ya byose, ndagira ngo mbizeze igihe cyose bamwe muri twe bazaba bakiri aha, ko tugomba kubaho ubuzima bwacu, tukabaho nk’abandi ku isi, dufite uburenganzira, kandi ntituzemera ko kutubwira uko tubaho bishobora kubaho.”

Yavuze ko Abanyarwanda bahinduye imibereho yabo binyuze mu bumwe, ari ryo pfundo ry’ibikorwa. Muri byose gushyira hamwe ngo ni byo bitanga icyizere cy’ejo hazaza.

Gusa, muri iki gihe ngo hari amagambo y’urwango no gupfo, na yo ntiyihishe, ndetse ngo habaho ibikorwa bitumvikana bisa n’ibyabaye mu mwaka wa 1994.

Yavuze ko guhakana Jenoside ari ikibazo mu kubuza ko ukuri kuri Jenoside kumenye, bityo asaba ko birwanywa.

Perezida Paul Kagame yavuze ko yagize amahirwe yo kuba mu gihugu cyakira buri wese, kidaheza bityo agasaba abato kwigira ku mateka, yo kuzayobora igihugu cyibaza umuntu inshingano, kandi buri wese agira gukorera mu mucyo, ni byo bivuze “Kwibuka Twiyubaka.

Ati “Abanyarwanda ntibazemerera uwo ari we wese ushaka kubatandukanya, twarabigize bihagije, ndetse birenze ibihagije, ibyo na none ntibizagerwaho hano, nta na rimwe.”

Perezida Kagame yashimiye inshuti z’u Rwanda zikomeza kurufasha kwiyubaka

Yavuze ko bigaragaza ubushake bwo kwishakamo ibisubio hatitawe ku nzira byacamo, no kugumana mu biganza icyerekezo cyabo.

Igihe u Rwanda rwari rukeneye ubufasha ngo nibwo buri wese, amahanga yose yaruteye umugongo, kandi ni byo Minisitiri Bizimana Jean Damascene yavuze bigaragara mu mateka, bityo ngo bigaragaza ko umuntu agomba kwigira.

Asoza ijambo rye, Perezida Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda avuga ko ntacyo batageraho bashyize hamwe, bakora cyane kandi bihangana, anashimira abafatanyabikorwa bakomeje kubana n’u Rwanda muri ubwo buryo, haba mu butabera no mu iterambere.

Yanashimiye abantu bakomeje gufatanya n’u Rwanda mu nzira y’amahoro n’iterambere rirambye, anashimira Abanyarwanda ku murava bagize mu kurenga ibitarashobokaga, no kubaka igihugu cyiza kibereye buri wese.

Muri uyu muhango uretse ubuhamya bwatanzwe, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere ku Rwibutso rukuru rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Kigali, ku Gisozi.

Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bacana urumuri rw’Icyizere
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *