Zimbabwe:Hasomwe misa yo gusezera Morgan Tsvangirai

Abanyepolitike bo mu mashyaka atandukanye muri Zimbabwe, bifatanije n’abaturage  mu muhango wo gusabira no gusezeraho bwa nyuma  Morgan Tsvangirai wafatwaga nk’impirimbanyi yarwanije ubutegetsi bwa Robert Mugabe.

Morgan Tsvangirai umaze iminsi ine ahitanywe n’indwara ya kanseri, umurambo we wagejejwe  i Harare ku wa gatandatu uvanywe muri Afrika Yepfo.

Nyuma y’igitambo cya misa cyabaye , umurambo wajyanywe  ku biro bikuru by’ishyaka  Movement for Democratic Change  (MDC), kugira ngo  abarwanashyaka ndetse n’abayobozi bafatanyije nawe   bashobore kumuha icyubahiro bwa nyuma.

Biteganijwe ko umurambo we uzashyingurwa ahitwa  Buhera  ku  wa kabiri ari naho ku ivuko.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *