AmakuruAmatekaHEALTHMu MahangaNewsPoliticsPolitikiPopular NewsRecent NewsUbutaberaUbuzimaUncategorized

Ayatollah Khamenei agiye gushyingurwa nyuma y’amezi hafi atanu yishwe

Ubuyobozi bwa Iran bwatangaje igihe uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Ayatollah Ali Khamenie, wishwe n’ibitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, azashyingurirwa.

Amakuru yatangajwe na Reuters dukesha iyi nkuru, avuga ko ikiriyo cye kizatangira ku wa 4 Nyakanga 2026, akazashyingurwa ku wa 9 Nyakanga.

Biteganyijwe ko ibikorwa by’ikiriyo bitazangirira mu Mujyi wa Tehran, birangire ashyingurwa ku ivuko mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’Umujyi wa Mashhad.

Khamenei yishwe ku munsi wa mbere w’ibitero bya Leta Zunze Ubumwe na Israel kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026.

Uyu mugabo wari ufite imyaka 86, yari amaze imyaka 36 ayobora Iran.

Nubwo amategeko y’idini ya Islam, ateganya ko umuntu wapfuye ahita ashyingurwa bitarenze amasaha 24, irengayobora riremewe mu gihe cy’intambara ari na byo byabaye kuri Khamenei.

Ku butegetsi bwe, Khamenei yubatse Iran nk’igihugu gikomeye gihanganye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuhungu wa Khamenei w’imyaka 56, Khamenei Motjaba ni we wahise asimbura se nk’Umuyobozi w’Ikirenga.

Loading