Abanyamakuru 55 bamaze kwicwa na Coronavirus mu mezi abiri

Mu mezi abiri gusa abanyamakuru 55 hirya no hino ku Isi bamaze kwicwa n’icyorezo cya Coronavirus, bitewe n’uko usanga nta bwirinzi buboneye bwabafasha kutandura iki cyorezo igihe bakurikirana amakuru yacyo.

Ibi bitangajwe mu gihe ku cyumweru ari umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Umuryango utegamiye kuri Leta, Press Emblem Campaign (PEC), wagaragaje ko abanyamakuru benshi bishyira mu kaga ko gutangaza inkuru ku cyorezo, ugasanga baracyanduye.

PEC ivuga ko kuva tariki 1 Werurwe, yabaruye impfu 55 z’abanyamakuru mu bihugu 23 bishwe na Coronavirus, gusa itangaza ko bitaramenyekana niba bose baranduriye mu kazi.

Itangazo rya PEC rivuga ko ‘abanyamakuru bari mu kaga gakomeye muri iki gihe cy’ikibazo gikomeye ku buzima kuko baba bagomba gukomeza kumenyesha abaturage ibiba, bajya mu bitaro, baganira n’abaganga, abaforomo, abanyapolitiki, inzobere, abahanga ndetse n’abarwayi’.

Equateur nicyo gihugu gifite abanyamakuru benshi bishwe na Coronavirus bagera ku icyenda, ikurikiwe na Amerika ifite umunani, Brazil ifite bane, u Bwongereza na Espagne buri kimwe gifite batatu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *