Mu MahangaNewsPoliticsPolitikiPopular NewsUbukunguUncategorized

Trump yanenze bikomeye Israel yarogoye isinywa ry’amasezerano na Iran

Donald Trump yanenze bikomeye Israel yagabye ibitero kuri Liban, avuga ko bishobora gukoma mu nkokora amasezerano ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yagombaga gushyirwaho umukono kuri iki Cyumweru.

Umunya-Iran uri muri ibi biganiro byo guhagarika intambara, Mohammad Baqer ‌Qalibaf, yatangaje ko ibitero Israel yagabye mu bice by’amajyepfo y’Umujyi wa Beirut, bigaragaza ko Amerika nta bushake ifite bwo kubahiriza ibyo yiyemeje.

Ati “Niba nta bushake n’ubushobozi bwo kubahiriza ibyo mwiyemeje, kuvuga ibijyanye no gukomeza inzira [y’amasezerano] ntibishoboka.”

Ni ibitero byagabwe muri Liban ku wa 14 Kamena 2026, byahitanye abantu batatu abandi 15 barakomereka, icyakora Trump yabinenze cyane.

Abinyujije kuri Truth Social, Perezida wa Amerika yagize ati “Ibitero byagabwe mu gitondo kuri Beirut ntabwo byari bikwiriye kuba byagabwe, by’umwihariko kuri uyu munsi udasanzwe aho twagombaga gusoza amasezerano y’amahoro na Iran. Turi hafi gusinya amasezerano azazana amahoro mu Karere harimo na Liban ndetse impande zombi zigomba guhagarika imirwano.”

Iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026 yahungabanyije ubukungu bw’Isi kuko yafunze inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli.

Israel ikimara kwica abayobozi bakuru ba Iran barimo na Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga, umutwe wa Hezbollah wahise urasa kuri Israel ugamije guhorera Iran, Israel na yo ihita iwugabaho ibitero na n’ubu ikavuga ko ibi bikorwa bitareba amasezerano ya Amerika na Iran.

Umwe mu bayobozi bakuru mu Ngabo za Iran, Mohammad Jafar Assadi, yavuze ko ibyo Israel iri gukora i Beirut batazabirebera.

Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Pakistan batangaje ko bagiye gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika intambara na Iran, ndetse bavuga Iran itari yemeza ko iribujye kuyasinya kubera ko muri iki gihugu bakomeje kuyamagana.

Icyakora Umuvugizi wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Esmail Baghaei yavuze ko bigoye ko bayasinya kuri iki Cyumweru, gusa ashimangira ko bashobora kuyasinya mu minsi izakurikiraho.

Trump yanenze bikomeye Israel yarogoye isinywa ry’amasezerano na Iran

Loading