Iran yemeye ko ari yo yahanuye indege ya Ukraine yaguyemo abagenzi 176

Guverinoma ya Iran yemeye ko mu buryo “butapanzwe” igisirikare cyayo cyahanuye indege ya Ukraine, yaguyemo abagenzi 176 ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Nk’uko byatangajwe kuri televiziyo y’igihugu, igisirikare cyavuze ko habayeho “ikosa ry’umuntu” nyuma y’uko indege yagurutse ikagera mu gice kigenewe ubwirinzi bw’igisirikare cya Iran.

Icyo gihe ngo cyari kiryamiye amajanja, kuko hari nyuma y’amasaha make Iran irashe missiles ku birindiro by’Ingabo za Amerika muri Iraq, mu kwihimura ku rupfu rwa General Qasem Soleimani wiciwe n’Ingabo za Amerika hanze y’ikibuga cy’indege i Baghdad, ku wa 3 Mutarama 2020.

Ibinyamakuru byo muri Amerika byakomeje kuvuga ko indege ya Ukraine yarashwe yitiranyijwe n’indege y’intambara, kuko ingabo za Iran zari ziryamiye amajanja zikanga ko Amerika nayo ishobora kubarasaho nyuma y’ibyari bimaze kuba.

Kubera uburyo umubano hagati ya Amerika na Iran uhagaze, igisirikare cya Iran cyemeye ko muri icyo gihe “hari ubwirinzi bwo ku rwego rwo hejuru. Muri ubwo buryo, kubera ikosa ry’umuntu kandi mu buryo butateguwe, indege yararashwe.”

Ni ibikorwa Iran yemeye nyuma y’iminsi mike ihakana yivuye inyuma ko missile yayo yaba ari yo yahanuye iyo ndege hafi y’umurwa mukuru Tehran.

Ibyemeye nyuma y’igitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada yaburiyemo abaturage bayo, byavugaga ko bishingiye ku makuru y’iperereza, bihamya bidashidikanya ko iriya ndege yahanuwe n’igisasu cya Iran nubwo byaba byarakozwe mu buryo bw’impanuka.

Mu butumwa yaje kwandika kuri Twitter, Perezida wa Iran, Hassan Rouhani yavuze ko iri hanurwa ry’indege ari ikosa rikabije ridashobora kubabarirwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Iran, Mohammad Javad Zarif yavuze ko ibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari byo bikwiye gutungwa agatoki ku ihanurwa ry’iyi ndege.

Iyo ndege yaganaga i Kyiv muri Ukraine yarasiwe hafi y’ikibuga cy’indege cya Imam Khomeini, nyuma y’iminota mike ihagurutse. Mu bayiguyemo harimo Abanya-Iran 82, Abanya-Canada 57 n’abanya-Ukraine 11. Harimo kandi Abanya-Suede, u Bwongereza, Afghanistan n’u Budage.

Igisirikare cya Iran cyasabye imbabazi kivuga ko kigiye kuvugurura ubwirinzi bwacyo ku buryo amakosa nk’ayo atazongera kubaho, ndetse abari bashinzwe kurasa iyo missile bagomba kubiryozwa.

Iran yemeye ibi nyuma yo gushinjwa kuyobya uburari kuko yari yatangiye kuvanaho ibisigazwa by’iriya ndege, ndetse yavuze ko itazatanga agasanduku k’umukara kayo ngo gasuzumwe n’ikindi gihugu, uretse ibyaburiyemo abantu babyo.

Si ubwa mbere indege zitwaye abagenzi ziraswa mu buryo bw’amanzaganya, kuko muri Nyakanga 2014 missile y’Abarusiya yarashe indege ya gisivili yo muri Malaysia igeze hejuru ya Ukraine, ihitana abagenzi 298 bari bayirimo.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *