Hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 2021A, abahinzi berekwa ibyo bakora bakagira umusaruro mwiza

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) yatangije igihembwe cy’ihinga cya 2021A, abahinzi berekwa bumwe mu buryo bashobora kwifashisha bahinga bakabona umusaruro mwiza.

Iki gikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2020 mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Murundi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, yasabye abahinzi guhinga bafite intego bakirinda impamvu izo arizo zose zatuma bahomba.

Ati “ Iyo ukoze ikintu ntikiguhe umusaruro uba wahombye, mujye mubibara, umuntu wese agomba gukorera kunguka, nta muntu wakagombye gukora ahomba no mu buhinzi n’ubworozi ntimukemere ko mukora muhomba, mukore ibintu neza mwubahiriza ibipimo bababwiye.”

Ibyo abahinzi bakwiriye kwitaho kugira ngo bunguke

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ,RAB, Dr Karangwa Patrick, yabwiye IGIHE ko abahinzi basabwa gutera imbuto ku gihe, bagakoresha inyongeramusaruro kugira ngo babashe kweza neza kandi banabone inyungu mu byo bahinze.
Ati “ Umuturage arasabwa kwitabira gukoresha inyongeramusaruro kurushaho kuko ari amafumbire n’imbuto byose dufite birahagije ugereranyije n’ibyo mu gihembwe gishize, bitabire kandi guhinga ku buso bwose ntihagire ubuso basiga budahinze ndetse banitabire n’inama z’abakozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge kuko niho bamenyera ibyabafasha.”

Dr Karangwa yakebuye abatera ibishyimbo n’ibigori babimisha, abasaba kubireka ngo kuko bidatanga umusaruro ugereranyije n’abatera ku murongo.

Ati “ Hari ubushakashatsi bwagiye bubigaragaza ko gutera umisha birumbya umusaruro, ikindi bakwiriye kujya babagara imyaka bahinze, buriya iyo utabagaye biriya byatsi bizamo bicura imyunyu ibyo wahinze biriya byatsi bitwara byinshi rero bakwiriye kubagara ku gihe kandi bagakomeza no gukurikirana imirima yabo bakagenzura ko nta dukoko tubangiriza imyaka twajemo.”

Yakomeje avuga kandi ko bakwiriye kwitabira kuhira mu gihe imvura yabaye nke kuko ngo iyo igihingwa kibuze amazi bituma n’umusaruro wacyo ugabanuka, mu gihe imvura yabaye nyinshi nabwo yabasabye kugenzura bagatera imiti yagenwe mu rwego rwo kwirinda ibyabicira imyaka.

Dr Karanga kandi yasabye abaturage kwizera inzego z’ubuhinzi zibegereye ngo kuko ari zo leta ikoresha ibagezaho ibyiza byose ibateganyiriza.

 

 

Src:Igihe 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *