RDC: Ubwato bwahitanye abantu 3 abarenga 150 baburirwa irengero mu kiyaga cya Kivu

Ubwato bwari butwaye abantu barenga 150, bwavaga Kituku hafi y’i Goma bwerekeza ahitwa Mbingu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bwakoreye impanuka mu kiyaga cya Kivu ahitwa Kalehe,abantu batatu bahasiga ubuzima, 33 bararokoka, abarenga 150 baburirwa irengero.

ikinyamakuru Congotoday cyatangaje ko iyi mpanuka y’ubu bwato yabaye ku wa Mbere taliki ya 15 Mata 2019,yatumye abantu barenga 150 baburirwa irengero ndetse ngo ibicuruzwa bwari butwaye byarangiritse ibindi biburirwa irengero.

Perezida wa RDC,Felix Tshisekedi abinyujije kuri Twitter ye ku munsi w’ejo yatangaje ko ubu bwato bwarohamye ndetse ngo abantu 150 babuze.

Yagize ati “Tubabajwe n’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu kuwa 15 Mata 2019.Nihanganishije imiryango yabuze abayo ndetse niteguye guhangana na ba rushimusi b’amto.”

Intumwa ya Leta ya RDC muri Kivu y’Amajyepfo,Vital Muhini yavuze ko icyateye kurohama k’ubu bwato kitaramenyekana n’abantu bahitanywe n’ubu bwato,ababuriwe irengero nabo ntibaramenyekana bityo bari kugerageza gushaka urutonde rw’abari baburimo.

Yavuze ko bakeka ko iyo mpanuka yatewe ahanini n’uko ubwato bwari bupakiye cyane kandi no mu mazi harimo imiyaga ifite ubukana.

Kubera ko ibikorwaremezo muri RDC bikiri hasi,abaturage benshi bahitamo gukoresha amato kugira ngo babashe gukora ingendo ndetse ngo aya mato nta mutekano uhagije aba afite ariyo mpamvu akunze gukora impanuka.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *