Karongi: Covid-19 yasubije inyuma abanyeshuri mu myigire yabo

Kuva ku Tariki ya 15 Werurwe ubwo Leta y’u Rwanda yategekaga ko amashuri yose afungwa mu rwego rwo gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 , bamwe  mu banyeshuri   bagiye bahura  n’imbogamizi mu myigire yabo , kabone n’ubwo bari bashyiriweho uburyo bwo kwigira mu rugo binyujijwe ku bitangazamakuru nka Radio ndetse na Televisiyo , uku gutakaza igihe cyo kwiga bikaba bishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku banyeshuri n’ejo hazaza habo.

Abanyeshuri bavuga ko amasomo atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga  afite imbogamizi

Izi mbogamizi abanyeshuri  bo mu karere ka Karongi  bahurizaho  na bamwe mu babyeyi babo , bashingira ahanini ku kuba  abana batuye  mu duce tw’ibyaro batabasha  kugerwaho  n’aya mahirwe  kuko badafite ubushobozi  bwo kubona  ibikoresho nka  televisiyo ,telefoni  zigezweho  ndetse na mudasobwa.

Uwineza Yvonne wo mu murenge wa Rubengera  akarere ka Karongi  akaba   yiga mu mwaka wa gatandatu   w’amashuri abanza  i Rubengera  ,  yatangarije  imenanews.com  ko    n’ubwo  akurirana amasomo kuri radio   bidahagije  kandi akaba anabibonamo imbogamizi  zo kuba  mu masomo  bigishwa  bumvamo bike ibindi  bikabacika .

Yagize ati “Iyo turimo gukurikirana amasomo kuri radiyo , baravuga tukumva mo bike cyane  kubera  ko baba  bavuga  banasobanura  bihuta cyane , kuri twe bigasa  no kurangiza umuhango gusa ngo twize “.

Agaruka ku masomo atangirwa kuri televisiyo , yavuze ko  imbogamizi zigaragaza mu gace batuyemo  ko  ziterwa  no kuba imwe mu miryango  idafite ubushobozi bwo  kuba itunze  ibikoresho nka  televisiyo  n’ubwo hari naho usanga na radiyo  batabasha  kuyigondera , ibi bikaba bituma  abana batabasha  gukurikira amasomo  atangwa ,  gusa ngo n’ababona  uburyo  bwo kuyakurikirana  bakifuza ko  ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyabongerera amasaha  yagenewe amasomo  ndetse hakanozwa  n’imitangire yayo.

Mwumveneza Brino  uhagarariye abarimu mu rwego rw’umurenge wa Rubengera  aganira n’ikinyamakuru imenanews.com yavuze ko ingaruka  zakurikiye icyorezo cya covid-19 zahise zibasira cyane urwego rw’uburezi , aho asanga imyigire y’abanyeshuri yarahadindiriye cyane , ndetse hanashyirwaho uburyo bwo kwigisha binyuze kubitangazamakuru nka radiyo na televisiyo nabyo  bikaza byihariye  zimwe mu mbogamizi zitavugwaho rumwe haba k’uruhande rw’imiryango idafite ubushobozi bwo gutunga ibyo bikoresho , ndetse n’abanyeshuri.

Yagize ati “ Ibihe bya covide-19 byatumye tugira ibibazo bitandukanye mu nzego zose , ariko kubijyanye n’urwego rw’uburezi bikaba ibindi , yewe n’ubwo abanyeshuri bashyiriweho uburyo bwo kwiga hakoreshejwe  ikoranabuhanga , bikaba bitarigeze byorohera imiryango yose ibarizwamo abana babanyeshuri bitewe n’uko idafite ubushobozi buri kurwego rumwe ”.

Mukase Valentine , Umuyobozi w’Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , avuga  kuri iki kibazo cy’abanyeshuri  batabasha gukurikirana amasomo nkuko  bikwiye  , yavuze ko bagiye  kubashakira ubundi buryo  kuko hari abatera nkunga bakorera muturere twabo  nka Soma umenye  na VISO  basanzwe  bakorana mu rwego rw’uburezi  ntse ko bazakomeza  no gushaka ubufatanye  n’abandi batera nkunga  hagamijwe kuzamura  imyigire y’umwana  , karongi  ikaba icyitegererezo.

Mukase Valentine , Umuyobozi w’Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage 

Yongeye ho ko  hari  gahunda yamaze  gutegurwa  mu kuzamura imyigire y’abanyeshuri , aho  hazifashishwa abarimu bahagarariye abandi  bazajya bafasha  abana  kugerwaho  n’izindi mfashanyigisho  zuzuzanya  zikanasobanura  amasomo atangirwa  kuri radiyo na televisiyo .

Umurungi  Johanna  umukozi mu kigo  cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB)  ushinzwe ikurikiranwa ry’ amasomo anyuzwa  kuri televiziyo na radio , ashishikariza  abanyeshuri  kuyakurikirana neza ndetse  aho batabashije  kumva ibyo bigishijwe  bakifashisha  urubuga rwa  REB rwa  yutubi (YouTube) runyuzwaho ayo  masomo mu buryo bw’iyakure  bakabasha kuyasubiramo bitonze.

Mu gihe amashuri afunze , Ikigo  cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyashyizeho  uburyo bw’ikoranabuhanga  rifasha  abanyeshuri  gukomeza  gukurikirana  amasomo  ndetse  hari natangirwa kuri radiyo na televiziyo , hakiyongeraho  ubundi buryo bwifashisha  telefoni na  mudasobwa .

Ubwo abanyeshuri basubiraga mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19

 

.

Uwamaliya Florence

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *