Kayonza: Kwibuka Kunshuro Ya 29 Abahoze Ari Abakozi Bazakomine

Tariki ya 21 Kamena 2023, Akarere ka Kayonza kifatanyije n’abataruge bateraniye imbere y’ibiro by’Akarere ka Kayonza mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 abahoze ari abakozi mu byahoze ari Komini Kabarondo, Rukara ndetse na Muhazi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inzego Zitandukanye Zari Zitabiriye Uyu Muhango Wo Kwibuka Abahoze Ari Aabakozi Bazakomine

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 abahoze ari abakozi b’izari Komini Kabarondo, Rukara na Muhazi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyitabiriwe n’ingeri zitandukanye higanjemo Ubuyobozi ndetse n’Abakozi b’Akarere, Ibuka, inzego z’Umutekano yewe, n’abahagarariye imiryango yabuze ababo.

Muruyu muhango hatanzwe ubutumwa bwibanze bugira buti, “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’inshingano za buri Munyarwanda, ndetse no kugira ngo ibyakozwe bibi binengwe hagamijwe kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri”.

Umuyobozi mukuru wa karere Ka Kayonza Bwana John Bosco Nyemazi yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko buri muntu wese aramutse yimitse ubunyarwanda aho kwimika amacakubiri ko nta numwe ushobora kongera gutekereza kugirira nabi mugenzi we.

       Umuyobozi wa Akarere Ka Kayonza Nyemazi John Bosco

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi, yagize ati: “Uyu munsi turibuka abari abakozi ba Komini zahujwe zikavamo Akarere ka Kayonza ari zo Rukara, Kabarondo na Muhazi. Kandi Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano za buri Munyarwanda kandi bizahoraho kuko ikigamijwe ni ukwigisha cyane cyane urubyiruko ububi bwa Jenoside no guharanira ko itazongera kubaho ukundi. Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, dufite inshingano zo kwigira ku mateka no kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse no kurinda ibyagezweho muburyo bw’umusingi w’iterambere rirambye.”

Yakomeje agira ati: “Kwibuka ntabwo ari ukuzura akaboze, si impamvu y’inzika, si inzangano, ahubwo ni uko nyine dusubira mu bibi byaranze igihugu cyacu Atari ukugira ngo tubyigane ahubo ari ukugira ngo tubyumve kandi tubivugeho rumwe, tubinenge kandi tubinengere hamwe.

Yasoje ubutumwa bwe asaba abari bitabiriye uyu muhango kwimakaza umuco w’amahoro, kwamagana ibikorwa byose ndetse n’amagambo agaragaramo guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Perezida wa Ibuka mu karere Ka Kayonza Ndindabahizi Didas nawe yashimangiye avugako twebwe abacitse kw’icumu turiho ubwacu ariko tukaberaho n’abacu batakiriho.

Ndindabahizi Didas Perezida wa Ibuka ku rwego rw’ Akarere Ka Kayonza

Didas Ndindabahizi yagize Ati. “Ndashima Leta y’u Rwanda yimakaje imiyoborere myiza ihuza Abanyarwanda ndetse no kubagezaho inyigisho z’urukundo zigisha Abanyarwanda ubu bakaba babanye, urugero nka mbere iyo twageraga mur’ibibihe byo kwibuka twumvaga ibibazo byinshi hirya no hino bijyanye n’ingengabitekerezo ya jenoside ariko ubu aho tugeze ibibazo nkibyo ntiwapfa kubyumva bivuzeko rero haricyo Leta yu Rwanda imaze gukora kandi gifatika.

Yasoje agira Ati, “Ndasaba Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomera bakumva ko ibihe bibi baciyemo byarangiye ahubwo ko ubu bagomba kwibuka biyubaka, bakumva ko bagomba kuba umuntu umwe kandi ko ikivi cyabataragize amahirwe yo kurokoka jenoside yakorewe abatutsi bagomba ku cyusa.

Meya W’ Akarere Ka Kayonza

By: Munyazikwiye Bertrand

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *